Rusizi:Barifuza imbuto nziza bakongera guhinga imyumbati

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye na Bugarama baravuga ko bakumbuye kongera guhinga imyumbati nyuma y’aho imbuto bahingaga yabarumbiwe, ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi, RAB,kikababuza kuyihinga kivuga ko kigiye gukora ubushakashatsi.

Ubusanzwe muri iyi mirenge bahingaga imyumbati ku buso bunini ariko iza gufatwa n’indwara ya Kabore umwaka ushize,bituma abaturage bategekwa kuyirandura batangira guhinga ibigori n’indi myaka aho yari ihinze.

Abaturage bo muri iyi mirenge baganiriye na IGIHE bavuze ko imyumbati ari kimwe mu biribwa byari bitunze benshi ariko hashize umwaka wose batayibona, bagasaba inzego zishinzwe ubuhinzi ko zabafasha bakabona indi mbuto nziza.

Mukakarangwa Julienne yagize ati “ Twabuze imyumbati kandi hano iwacu dutunzwe n’ubugari kubera indwara ya Kabore yatwangirije, bituma abayobozi badutegeka kuyirandura, batwemereye imbuto itarwaye ariko twarategereje twarahebye.”

Aba baturage bavuga ko kutagira imbuto ari ikibazo kibakomereye kuko byatumye ifu y’ubugari izamura igiciro.

Mukashema Bernadette ati “Ni ikibazo kidukomereye,umwaka wose urashize nta bugari, cyeretse ababugura kandi ifu yarahenze.”

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’Ihinga cya mbere (saison A) mu Murenge wa Nyakabuye, Rukundo Aimable, ushinzwe ubuhinzi mu Ntara y’Uburengerazuba yavuze ko atari abo muri iyi mirenge gusa bafite iki kibazo ariko ko nyuma y’icyumweru kimwe imbuto zagombaga kuba zabonetse.

Ati “Ntabwo ari mu Bugarama gusa ni hafi mu gihugu cyose, umwaka ushize guverinoma y’u Rwanda yari yagerageje gukura imbuto hanze zizewe irazizana, ibanza guha uturere tumwe cyane cyane utwo mu Majyepfo, ubu ngubu gahunda ihari ntabwo tuzongera gutumiza imbuto hanze. Ikirimo gukorwa ni ukureba za mbuto zatanzwe aho zagiye.”

Yakomeje agira ati “Icyo nabizeza ni uko turi gukora igenzura muri iyo mirima aho batanze imbuto kugira ngo turebe izirimo uko zingana noneho babe bareba uburyo zasaranganywa.”

Uyu muyobozi yavugaga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe abahinzi bagombaga kuba bamenyeshejwe uburyo iyo myumbati izabonekamo, kubera ko igenzura ryari rigeze ku musozo, ariko na n’ubu abaturage baracyategereje imbuto.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie avuga ko mu bihingwa byatoranyijwe muri iki gihembwe harimo n’imyumbati.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cya mbere cy'ihinga, abaturage bijejwe ko bazahabwa imbuto y'imyumbati bidatinze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza