Kwamamaza

Rusizi:Baratakambira Minisiteri y’Urubyiruko ku bw’ubushomeri bubugarije

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 19:04' na Sitio Ndoli


Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi,baravuga ko bafite ubushomeri baterwa n’uko nta bashoramari babagana ngo babahe akazi ndetse bakabura igishoro ngo bihangire imishinga yabateza imbere.

Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ni umutwaro kuri rwo kuko batabasha gukora ngo biteze imbere n’igihugu muri rusange.

Bamwe mu rubyiruko batuye mu murenge wa Muganza basobanura ko babayeho nabi kubera ubushomeri buterwa n’uko nta bashoramari bahagera ngo babahe akazi kandi bakanabura igishoro cyo kwihangira umurimo.

Tuyizere Samson yagize ati “ Nize kudoda ndarangiza ariko nabuze ubushobozi bwo kugura imashini ngo nkorere amafaranga, ariko mbonye imashini nakwiteza imbere.”

Hakizimana Jean Baptiste yagize ati “Dufite ubushobozi bucye bwo kugura ibikoresho; nta kazi gahari, ariko abashoramari bamanutse bakazana imirimo bakaduha akazi twateza imbere umurenge wacu.”

Bakomeza bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka mu miryango yabo aho nta gaciro bahabwa kubera kutagira akazi bagasaba Minisiteri y’Urubyiruko kubamanurira abashoramari bakaza gukorera mu mirenge yabo.

Kamugema Aline ati “Iyo urangije kwiga ababyeyi baba bagutegerejeho akazi, iyo umwaka ushize, ibiri igataha batangira kugusuzugura cyane kuko uba ubasaba bimwe mu bikoresho by’ibanze, nk’inkweto, imyenda n’ibindi.Minisiteri y’urubyiruko nidutabare.”

Ubwo aheruka mu karere ka Rusizi, ku munsi mpuzamahanga w’Urubyiruko, Umunyamabanga Uhoraho muri Minsteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira umuco wo kwizigama no kugana ibigo by’imari ndetse bakagana ikigega cya leta gitera inkunda imishinga BDF.

Ati “Twumva twashyira imbaraga cyane cyane mu myumvire kugira ngo babone ayo mahirwe abazengurutse,bagire imyumvire batekereze ko bishoboka aho kuvuga ko igishoro cyabuze batanagerageje no kujya kuri banki,BDF cyangwa batanakoze n’umushinga.Nibatekereza ko bishoboka bizashoboka.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye n’ubusanzwe mu gupima uko isoko ry’Umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) 2016, impuzandengo y’ubushomeri ari 13.2%.

Mu kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera ku bihumbi 200 buri mwaka.

Bamwe mu rubyiruko rusanga abashoramari bakwiye kumanuka bakabegera

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved