Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederick yavuze ko bakiriye amabaruwa yabo y’ubwegure, biturutse ku isuzuma bikoreye bo ubwabo.
Ati “Ni byo hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa basaga 26 batugejejeho amabaruwa basezera ku nshingano zabo zo kuyobora utugari. Biraturuka ku isesengura ubwabo bikorera nyuma yo kuganirizwa berekwa indangagaciro zigomba kubaranga nk’abayobozi ndetse n’ihame ryo kuva mu nshingano ufite iyo usanga hari ibyo utabasha kugeraho.”
Harerimana yakomeje atangaza ko nta wabahatiye kwegura ahubwo ubwabo aribo basanze hari zimwe mu nshingano zabo batashyize mu bikorwa.
Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko bategekwa kwegura ni ugusezera ku nshingano zabo, mushobora gukora inama muganira ku mikorere mpinduramatwara, ku myitwarire y’umuntu, yabona ko atari muri uwo murongo atagishoboye kuba yagendana n’umuvuduko igihugu kigenderaho mu iterambere, agahitamo kuvuga ngo mvuye mu nshingano.”
Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basezeye bakurikiye ab’imirenge ya Muganza na Gitambi na bo baretse inshingano mu Ukuboza 2016.
Kuri uyu wa Mbere kandi muri iyi Ntara y’Uburengerazuba, abanyamabanga b’utugari 28 mu Karere ka Rubavu nabo basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite.
Abakozi bashinzwe iterambere ry’utugari ni bo ngo bagiye kuba basimbuye aba basezeye.

TANGA IGITEKEREZO