Abaturanyi b’uyu mukecuru barimo n’umukazana we babwiye TV1 ko yafashe umwanzuro wo kwikeba ijosi nyuma y’uko hari abantu bageze muri aka gace babarura amazina y’abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakaba batarayishyuye.
Aba baturanyi bavuze ko umugabo w’uyu mukecuru amaze igihe yarabuze kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside.
Umwe ati “Ngo haje abayobozi mu minsi ishize mu Mudugudu umubyeyi bamubaza amakuru y’umugabo we kandi umugabo we hashize iminsi myinshi yaragiye, ayo makuru menshi mabukwe ntiyabashije kuyakira yahise abwira abana be bose ngo dore imirima yose barayigurishije.”
Abaturanyi bamugezeho bwa mbere bemeza ko yari yikase ijosi ryose ariko atarashiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, nawe yemeje ko uyu mugore yashatse kwiyahura akoresheje urwembe, ariko avuga ko nta gihamya cyerekana ko yabitewe n’ibyo abaturanyi bavuze.
Ati “Ibyo turabyumva bihwihwiswa n’abaturage kandi ibivugwa n’abantu byose si ko biba ari ukuri ariko turabyumva bihwihwiswa mu baturage ikiri ukuri n’uko gusa mu bigaragara uriya mukecuru niwe washatse kwiyambura ubuzima impamvu zabimuteye, kugeza ubu niwe wazimenya kurusha buri muntu uwo ariwe wese.”
Yongeyeho ko uyu mubyeyi nakira ari we ushobora kuzavuga neza icyamuteye gushaka kwiyahura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!