Rusizi: Amashuri y’uburezi bw’ibanze yacumbikiraga abanyeshuri yabujijwe kongera kubakira

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwahagaritse ibigo bine by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 byo mu Mirenge ya Rwimbogo, Nyakarenzo, Butare na Nzahaha, byacumbikiraga abanyeshuri mu buryo butemewe.

Ibigo birebwa n’iki kibazo ni Urwunge rw’Amashuri rwa Mushaka, urwa Mibirizi,Nyabitimbo n’ urwa Butambamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bafunze amacumbi, basaba abanyeshuri ko bashaka amashuri ariko nihagira ugaragaza ikibazo bazamufasha.

Ati “Icyo twafunze ni amacumbi, ibigo byo birakomeza byakire abana muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 ariko ikirebana no gucumbika, abana twabateguje hakiri kare kugira ngo bashake ibigo bibegereye hakiri kare.”

“Abo bizagaragara ko yakibuze turi kuganira na REB tureba niba twabashyira mu bigo bisanzwe bicumbikira abanyeshuri kuko tubifite.”

Abanyeshuri bagera kuri 217 ni bo bacumbikaga muri ibyo bigo, baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abanyeshuri benshi baba bifuza kwiga mu bigo bibacumbikira kuko inshuro nyinshi ingendo bakora bava cyangwa bajya mu ngo z’iwabo zibavuna bitewe n’aho baturuka ndetse bamwe bagera iwabo bagasanganizwa imirimo, bityo umwanya wo gusubiramo amasomo ukabura.

Andi mashuri arimo Baptist School of Kamembe na Les Bambins de Saint Joseph, yari yaratangiye kwakira abanyeshuri bo mu mashuri abanza atabifitiye uburenganzira ahubwo afite ubwo kwigisha incuke, na yo yambuwe ubwo burenganzira, abanyeshuri bajyanwa mu yandi mashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza