Iri shuri ryitwa Ecole Secondaire Sainte Marie Eugenie de Jésus de Rususa [ESSMEJ RUSUSA], ryari risanzwe ari iry’Umuryango Foundation Sainte Marie de Jésus ariko ryubatswe ku butaka bwatanzwe na leta.
Iri shuri ryahoze ritanga amasomo yo mu Cyiciro Rusange n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye gusa mu 2011, nibwo ryahombye biturutse ku madeni ryari ribereyemo abantu batandukanye barimo abarigemuriraga ibikoresho byifashishwa mu mashuri n’ibiryo.
Abo bantu barijyanye mu nkiko riratsindwa ritegekwa kwishyura agera kuri miliyoni 9 Frw, nyuma arabura ndetse ubuyobozi bw’akarere buza kwegera ba nyiraryo ngo rijye mu maboko ya leta ariko bo barabyanga.
Mu 2018, ni bwo abari baberewemo amadeni bitabaje umuhesha w’inkiko wigenga arangiza urubanza, hatezwa cyamunara imitungo y’iryo shuri noneho nyuma abayiguze baza kuyigurisha.
Imitungo y’iryo shuri yari igizwe n’inyubako [ubutaka bwo bwari ubwa leta], abaguze izo nzu bavanyeho ibikoresho barabigurisha kuko nta kindi bagombaga kuyakoresha kindi.
Muri uyu mwaka nibwo hadutse inkuru zivuga ko ubuyobozi bwaba bwarategetse ko risenywa kugira ngo hagurishwe ibikoresho byaryo, ababerewemo imyenda bishyurwe.
Ni ibintu ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamaganye buvuga ko mu gihe gahunda ya leta ari uko hubakwa ibyumba by’amashuri byinshi kugira ngo hagabanywe ubucucike, bidashoboka ko bwasenya amashuri.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephreum yavuze ko “Ntabwo yasenywe ku cyemezo cy’ubuyobozi ahubwo ni abari baguze imitungo mu cyamunara. Uyu munsi uwasenya ishuri ni nde? Muri iki gihe dukeneye amashuri menshi ntabwo twayasenya.”
Yakomeje agira ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwegereye ba nyiraryo, bashaka kwifuza. Badusabye ko twajya tubishyura hafi miliyoni 2 Frw ku kwezi, tubona bitashoboka ari nabwo hakomeje inzira zijyanye no kurangiza urubanza.”
Muri rusange ahahoze Ishuri rya ESSMEJ RUSUSA, hasenywe ibyumba by’amashuri 36, abarisenye bavanaho ibikoresho birimo inzugi, amadirishya n’amabati.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!