Rusizi: Agakiriro kafashwe n’inkongi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Kanama 2016 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Agakiriro gakorerwamo imirimo yo kubaza n’indi myuga inyuranye gaherereye mu Kagali ka Karuganda, Umurenge wa Kamembe, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016.

Bamwe mu bari hafi y’aka gakiriro ubwo kashyaga, babwiye IGIHE ko hahiye ibice bibiri byako, birimo imbaho n’ibindi bikoresho byinshi ndetse ngo hakaba hanahiriyemo moto.

Umwe muri aba baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hahiriyemo imbaho n’ibindi bikoresho ariko hari n’abari kuvuga ko hahiriyemo na moto itwara abagenzi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruza Gervais, yavuze ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku bakarani batwikaga ibarizo kuva mu masaha ya saa tatu z’ijiro.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko nyuma y’uko iyi nkiongi ifata aka gakiriro, ngo kizimyamoto yahageze ku buryo mu masaha ya saa tanu z’ijoro yari imaze kuhazimya.

Ati “Bambwiye ko hahiye biturutse ku bakarani batwikakaga ubuturu (ibarizo) bukongeza imbaho, gusa kizimyamoto iri kuzimya.”

Uyu muyobozi avuga ko batarabasha kumenya ibyangirikiye muri aka gakiriro ndetse n’agaciro kabyo.

Aka gakiriro gahiye nyuma y’akandi kari gaherutse gufatwa n’inkongi y’umuriro mu Karere ka Huye, mu kwezi gushize, hangirika ibibarirwa muri Miliyoni 39 z’amanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza