Rusizi: Abaturage basabwe kwitondera ingendo bakorera mu Burundi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Nzeri 2016 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederick yasabye abaturage batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi kuba maso ndetse no kwitondera ingendo za hato na hato bakorera muri iki gihugu bitewe n’impungenge z’umutekano muke.

Ibi yabigarutseho mu itangizwa ry’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Butare mu karere ka Rusizi, kuwa Gatatu w’iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2016.

Meya Harerimana yavuze ko abaturage bakwiye kugira impungenge zo kujya mu Burundi abasaba kubanza kubitekerezaho byanarimba bakabireka aho kugira ngo bazirengere ingaruka bishobora kubagiraho.

Yagize ati “ Kujya mu Burundi nta we ubibabujije ariko mwirinde, ni ukujyayo mwabanje kubitekerezaho. Muzagende mumeze nk’uruvu. Muzarurebe iyo rujya kwambuka umuhanda akenshi barugonga rukiri kwibaza, ngende se cyangwa ngaruke, imodoka ikarinda irugonga rukiri muri ibyo. Mwebwe rero muzajye mwibaza ibyo mukiri mu rugo iwanyu ntimuzabyibaze mwageze kuri Ruhwa[umugezi utandukanya ibihugu byombi]. ”

Yakomeje agira ati “ Hanyuma nufata umwanzuro wo kuhatemberera, ujyeyo nyine wafashe icyemezo ko ibiri bukubeho ubyirengera. Ni ukujya ahantu uziko hashobora kuba hari ikibazo, ugomba guhitamo wabona bitari ngombwa cyane ibikujyanyeyo ukabyihorera kubera ko nujyayo bakagufata bazagushinja ibinyoma.”

Bamwe mu baturage baturiye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga akenshi ko bajya mu Burundi bagiye guhinga imirima bafiteyo ndetse no gusura abavandimwe n’incuti.

Irankunda Naason ati “ Bamwe na bamwe bajya mu Burundi guhinga imyumbati n’ibishyimbo mu mirima yabo ariko kubera umutekano mucye, muri iyi minsi ntabwo ari benshi bajyayo.”

Ntirivamunda Evariste avuga ko akunda kujya mu Burundi gusura umuryango we ndetse no gukora iyindi mirimo itandukanye.

Ati “ I Burundi turaturanye, hari abo twashyingiyeyo, hari abasura imiryango yabo, hari abahingayo ariko gahunda ya Leta iriho ubu ngubu umuntu ajya i Burundi abanje kwerekana ibyangombwa n’impamvu y’urugendo kuko hari abantu bashyizwe ku mupaka babigenzura. Ibibazo by’umutekano muke birahari. Mfite bashiki banjye najyaga njya kubasura ariko ubu ngubu bavuze ko umutekano umeze nabi ntabwo mperuka kujyayo.”

Muri Kanama uyu mwaka, uwitwa Kwizera Jean utuye mu Murenge wa Bugarama yarashwe mu ivi n’abantu avuga ko bari baturutse i Burundi banyuze mu mugezi wa Ruhwa.

Meya wa Rusizi, Harerimana Frederick yasabye abaturiye hafi y'umupaka gushishoza mbere yo kwerekeza mu Burundi
Abaturage bo mu Murenge wa Butare batuye hafi n'umupaka basabwe kwitondera ingendo bakorera mu Burundi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza