Kwamamaza

Rusizi: Abaturage barasabwa guhwitura abayobozi bakirangwa n’akarengane

Yanditswe kuya 2-10-2016 saa 12:41' na Sitio Ndoli


COMMENTS: 0

Umuryango Never Again Rwanda, urasaba abaturage bo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari guhaguruka bagasaba ubuyobozi bwabo kwimakaza amahoro no kumva ko nta muturage ukwiriye kubura umutekano no guhohotera inzirakarengane.

Bamwe mu batuye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bari baturutse mu Rwanda, mu Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bitabiriye ibiganiro by’amahoro ku wa gatanu w’iki cyumweru, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko abayobozi babo bakwiye kumva abaturage ndetse n’abaturage bagasaba abayobozi kubaka amahoro arambye.

Regina Ndayiragize uturuka mu Burundi ati “Ni ugutega amatwi ibitekerezo by’abanyagihugu kuko hano turaganiriza Abarundi, Abanyarwanda n’abakongomani, icyifuzo cya mbere ni uko bavuga ngo dukeneye amahoro, dukeneye ubumwe duhorana nk’umugambi uduteza imbere, ni ukuvuga ko bagomba gukora no gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’abaturage.”

Deogratias Buuma waturutse i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yemeza ko abaturage ari bo bagomba guhindura abanyapolitiki mu kwimakaza umuco w’amahoro muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Immaculée Mukankubito ushinzwe ibikorwa mu muryango Never Again Rwanda, avuga ko bibangamye iyo ubuyobozi butagize uruhare mu kubaka amahoro, agasaba abaturage kuzamura ijwi basaba abayobozi kurwanya akarengane.

Ati “Birabangamye iyo abayobozi batabigizemo uruhare, iyo hatari ubuyobozi cyangwa se navuga ngo hatari za nkingi z’amahoro zifatika, inzego zica akarengane, zica ihohoterwa ziha buri wese uburenganzira, ni ikibazo kiremereye. Ntabwo navuga ngo uyu munsi turakibonera igisubizo ariko niyo mpamvu mu biganiro abantu bavuga bati ni gute n’abaturage n’abayoborwa ubwabo bagira ijwi ku buryo basaba ubuyobozi kumva ko ntawe ufite inyungu mu kubura umutekano no guhohotera abaturage b’inzirakarengane.”

Mu bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda hagiye harangwa ibikorwa bibangamira amahoro ndetse kuri ubu muri Congo no mu Burundi haracyagaragara amakimbirane, imitwe y’inyeshyamba n’ubwicanyi nka bimwe mu bibangamiye amahoro y’abatuye ibi bihugu.

Mukankubito Immaculée arakangurira abaturage gusaba abayobozi kwimakaza umuco w’amahoro
Abaturage baturutse mu Rwanda, Congo n’u Burundi biyemeje kuzamura ijwi basaba amahoro iwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved