Rusizi: Abaturage babiri barashwe n’abantu bataramenyekana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Kamena 2018 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu z’ijoro, abagabo babiri bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi barashwe n’abantu bataramenyekana, umwe ahita yitaba Imana undi agwa mu bitaro.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kinamba ubwo mu muhanda wa kaburimbo abaturage bumvise amasasu agera kuri atandatu, yarashwe abitwa Ngirimana Claude w’imyaka 30 yitaba Imana naho Sinamenye Abdoul w’imyaka 32 araswa mu nda arakomereka bikabije, aza kwitaba Imana ageze kwa muganga.

Muri ibyo bikorwa hanakomerekeyemo Tumukunde Rachel w’imyaka 18 utuye mu mudugudu wa Nyange, wakomeretse bidakabije kuko we atarashwe, bose bakaba bahise bajyanwa kuri Centre de Santé Islamique.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi usanzwe ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Kankindi Leoncie, yemereye IGIHE ko abarashwe uko ari babiri bitabye Imana, ariko ababikoze bataramenyekana.

Yagize ati “Ni babiri bose bapfuye, umwe yahise agwa aho undi yaguye kwa muganga. Ntabwo turamenya ababikoze ariko baracyashakishwa n’inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’umutekano zaraye mu Kagali ka Pera aho ibi byabereye, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hateganyijwe inama yaguye y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Akarere ka Rusizi by’umwihariko Umurenge wa Bugarama nk’umwe mu ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, hakunze kumvikana ibibazo by’umutekano muke cyane cyane abantu barasa abaturage ariko ntibahite bamenyekana.

Muri Kamena 2017 abantu bitwaje intwaro bateye grenade banarasa ku baturage banywaga inzoga mu kabari, hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice z’ijoro, umuntu umwe yitaba Imana, abandi umunani barakomereka.

Muri Werurwe uwo mwaka na none mu Murenge wa Bugarama, abantu babiri barimo umwana barashwe n’abantu batahise bamenyekana, ahagana nka saa saba z’ijoro.

Ifoto y'Umujyi wa Rusizi...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza