00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abatishoboye basabiwe kubakirwa inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’aho batuye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barasabira abatishoboye bubakirwa na Leta ko yajya ibubakira hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’Akarere aho guhabwa atajyanye n’aho bubakiwe.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kubakira abatishoboye badafite aho kuba haba umuntu ku giti cye cyangwa bagahuriza itsinda ry’abantu hamwe bakabubakira umudugudu.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi baganiriye na Radio1 bayibwiye ko hari ubwo usanga ubuyobozi bugiye kubakira umuturage utishoboye bakamwubakira inzu y’ibiti ahantu hagenewe nk’inzu zigeretse.

Umwe yagize ati “Nimba aho hantu hateganyijwe inzu zigeretse n’uwo muntu leta igiye gufasha imwubakire igeretse. Niba bagiye kubakira umuturage nibamwubakire ijyanye n’igishushanyo mbonera, bimuhe ubushobozi bwo gukomeza kuba muri uwo mujyi.”

Undi ati “Numva ko uwo bagiye kubakira bakamwubakiye inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’agace atuyemo kuko kubona hamwe hari inzu mbi ahandi hari inziza byica umujyi.”

Aba baturage bakomeje bavuga ko batangazwa no kubona hari abubakirwa izi nzu nyamara undi muturage usanzwe yasaba icyemezo cyo kubaka agasabwa kubaka ijyanye n’igishushanyo mbonera.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko bagira icyo bakora ku nzu y’umuturage bijyanye n’ubushobozi asanzwe afite.

Yagize ati “Iyo tugiye kumusanira dukomereza ku bushobozi yari afite kuko aba ari ugasana, niba turi gusanira umuntu ufite inzu igiye kumugwaho cyangwa idasakaye, tuyimusanira tudahinduye ingano n’imiterere yayo kugira ngo agumye abeho ariko nihabaho no gukenera kubaka za nzu ziri kurwego rwo hejuru ntibize guteza ikindi kibazo icyo ari cyo cyose.”

Kuba abaturage bubakirwa inzu zitajyanye n’igishushanyo cy’aho bagiye gutuzwa, bishobora kubangamira gahunda ya Leta yo gutura mu buryo bwiza cyangwa bikazagira ingaruka ku baturage igihe basenyerwa badafite ahandi ho kuba.

Abatishoboye bo mu Karere ka Rusizi basabiwe kujya bubakirwa inzu zijyanye n'igishushanyo mbonera cy'aho batuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .