Rusizi: Abarobyi barashinja abayobozi babo kuba ba rusahurira mu nduru

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu barobyi baroba isambaza n’amafi mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, baravuga ko ifungwa ry’iki kiyaga mu gihe cy’amezi abiri usa n’aho uba ari umwanya wo kuroba ku bayobozi b’amakoperative yabo kandi ngo biba bitemewe.

Kuva muri 2013, buri mwaka mu kwezi kwa cyenda kugeza mu kwezi kwa 11, ikiyaga cya Kivu kirafungwa kugira ngo amafi abashe kubona umwanya wo kororoka nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bubifite mu nshingano.

Gusa bamwe mu barobyi bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko igihe ikiyaga cya Kivu kiba cyafunzwe ngo utabura isambaza mu nzu z’uburiro kandi ko hari bamwe mu bayobozi b’amakoperative baba bihishe inyuma ya ba rushimusi baroba mu gihe iki kiyaga gifunze.

Kubwimana Claude yagize ati “Uzajye muri resitora z’i Kamembe urebe ko ubura isambaza, abayobozi bacu ni bo baroba iyo ikiyaga gifunze, nta kundi twabigenza.”

Kayiranga Bonane yunzemo ati “ Urebye uyu ni wo mwanya w’abayobozi ba koperative kuko baba bafite ababarobera ariko twe tugasigara nta kazi dufite, kandi baba bari gukoresha imitego itemewe irimo kaningini.”

Ugirasebuja Remy, Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi b’isambaza mu kiyaga cya Kivu, yemeza ko abarobyi benshi bakunze kuvuga ko gufunga ikiyaga ari umwanya w’abayobozi b’amakoperative, gusa ngo ku ruhande rw’igihugu cya Congo bo ntibajya bafunga bityo ngo izo babona mu gihe mu Rwanda baba bafunze ikiyaga ni ho ziba zaturutse.

Ati “ Ibyo ng’ibyo abarobyi barabivuga ariko ubivuga aba afite icyo agendereye, ikindi cya kabiri kuzibona mu maresitora cyangwa no ku masoko.., duturanye n’igihugu cya Congo bo ntibafunga, abadamu bazicuruza barambuka bakajya hakurya i Bukavu bakazigura.”

Akomeza avuga ko bafashe ingamba ko isambaza zizajya zigaragara muri iki gihe cy’ifungwa ry’ikiyaga, uzaba adafite icyangombwa kigaragaza ko yazikuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo azajya abihanirwa.

Kuri iyi nshuro ya kane, ikiyaga cya Kivu cyafunzwe kuva tariki ya 12 Nzeri kugeza tariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Hagati ya Nzeri n'Ugushyingo ikiyaga cya Kivu kiba gifunze abarobyi bataroba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza