Kwamamaza

Rusizi: Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 16:31' na Sitio Ndoli


Abantu batanu bagwiriwe n’itaka ryo kubumba amatafari ahiye mu kirombe kiri mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagali ka Gatare umurenge wa Nkungu babiri bahita bitaba Imana abandi batatu barakomereka.

Aba babiri bitabye Imana ni Mahoro Joselyne w’imyaka 17 na uwiringiyimana Odette w’imyaka 17.

Batatu bakomeretse byoroheje bajyanywe ku bitaro bya Mibirizi nkuko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rusizi SP Sano Nkeramugabo yabitangarije IGIHE.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko uyu nyiri iki kirombe yari amaze ukwezi ahagaritswe kuko icyangombwa kibimwemerera cyari cyararangiye.

Ati “Yari amaze ukwezi ahagaritswe kuko icyangombwa kibimwemerera cyari cyararangiye.”

Sinamenye Eric nyir’ikirombe yamaze gufatwa akaba yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved