00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Rusizi yafashe abantu 72 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo.

Bafatiwe mu rugo rw’umuturage ari abantu 52 naho mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi hafatiwe abantu 20, nabo bari mu rugo.

Aba bantu bose bafashwe ku manywa hagati ya saa tanu na saa sita, bose bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’Itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abantu 52 bafatiwe mu Murenge wa Mururu Abapolisi babasanze mu nzu y’umuyobozi w’isibo abandi 20 bafatirwa mu rugo rw’umuturage usanzwe wo mu Murenge wa Giheke.

CIP Karekezi yagize ati "Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kukirinda. Yavuze ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko nabo bujuje ibisabwa.

Ati “Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko inzego z’ubuzima zivuga ko ubushyuhe bw ’ahantu hahuriye abantu begeranye hatiza umurindi COVID-19."

Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, avuga ko Polisi itazahwema gukurikirana bariya bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yasabye abaturage bose kubigira ibyabo ntibabikore kuko babonye Polisi cyangwa izindi nzego.

Abafashwe bose uko ari 72 baganirijwe ku bukana bwa COVID-19 bibutswa amabwiriza yo kuyirinda, nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n'abafatiwe mu rugo rw'umuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .