Gusa nyuma yo kumenya akamaro ka yo babifashijwe na Sustainable Harvest Rwanda, bavuga ko bamaze kunguka byinshi birimo kumenya gukorera ikawa no kwiteza imbere kubera umusaruro zibaha.
Ukwizagira Fausta avuga ko mbere atari azi gukorera ikawa habe no kumenya uko bazisasira cyangwa kuzikuraho ibisambo bituma zitagira amahundo menshi kandi manini.
Yagize ati “Mbere ntabwo twari tuzi kwita ku ikawa, twapfaga kubikora uko tubonye ntitumemye ikigero cy’ifumbire dushyiraho, tugasasira uko tubonye bityo tukabona umusaruro muke cyane’’.
Avuga ko aho ahuguriwe na Sustainable Harvest Rwanda yamenye uburyo yabungabunga kawa ye ku buryo abona umusaruro wikubye gatatu uwo yasaruraga mbere.
Yakomeje agira ati “Nyuma y’uko twigishijwe uburyo bwo gukorera ikawa, ubu umusaruro wariyongereye cyane ku buryo ubu njyewe n’umutware wanjye tumaze kubaka inzu ndetse tugura n’inka. Ubu najye maze gutera ibiti bya kawa 150 zanjye bwite, ariko mfite gahunda yo gutera ibiti 300”.
Ngendo Martin uhagariye Sustainable Harvest Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko uyu mushinga wibanda cyane ku bagore ngo bitabire guhinga kawa, mu gihe mbere byari bizwi neza ko ikawa ari iy’umugabo gusa.
Yagize ati “Muri make impamvu harimo abagore benshi ni ukuzamura imyumvire bagahinga ikawa kinyamwuga, abagore bakagana ubuhinzi bakumva ko kawa itari iy’umuntu umwe ahubwo ari iy’umuryango, bakamenya uburyo itunganywa kuva mu gihoho kugera mu gikombe, buri muhinzi wese akagira umuco wo kunywa kawa."
Umuyobozi wa Sustainable harvest ku Isi, Ruth Coleman, avuga ko impamvu bitaye ku mugore ari uko iyo uhuguye umugore uba uhuguye umuryango wose.
Yagize ati “Twagerageje guhera ku bagore kuko twabonaga ko batitabira guhinga kawa kuko zahingwaga n’abagabo. Turashaka ko ikawa yaba igihingwa cy’umuryango kuko iyo wigishije umugore uba wigisha umuryango”.
Mu karere ka Rusizi, Umuryango Sustainable Harvest Rwanda wahuguye abarenga 200 baturutse mu mashyirahamwe atandatu y’abahinzi ba kawa.
Sustainable Harvest Rwanda ikorera mu turere 13 mu Rwanda, aho mu karere ka Rusizi ikorera mu mirenge 6 ihingwamo kawa irimo abanyamuryango barenga 3200. Mu Rwanda ikawa ya mbere yahinzwe i Mibilizi muri aka Karere itewe n’Umubiligi mu 1904.






TANGA IGITEKEREZO