00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

Rurangwa yari yambaye amadarubindi, ishati y’ubururu bwerurutse, ikoboyi n’inkweto z’umweru zitarimo imishumi.

Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Rurangwa wakiriwe mu Rwanda agiye gukora ibihano yahawe n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi byo gufungwa imyaka 30.

Yagize ati “Hari umwavoka wagenwe [yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda] kugira ngo amufashe, aramenyeshwa icyo cyemezo cy’urukiko Gacaca, ndetse abwirwe uburenganzira afite kuri icyo cyemezo. Ibyo byose arabimenyeshwa.’’

Itegeko riteganya ko umuntu wakatiwe adahari yemerewe gusubirishamo urubanza, akajuririra icyemezo cyafatiwe.

Nkusi yagize ati “Ni uburenganzira bwe kujurira, arabwirwa icyo amategeko ateganya, abwirwe n’igihe icyo cyemezo kimara. Ashobora kujurira cyangwa akabireka. Byose ni uburenganzira bwe.’’

Mu 2008 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Amerika inyandiko zisaba ko Rurangwa atabwa muri yombi.

Muri Amerika hatanzwe inyandiko 23, muri zo iki gihugu kimaze koherereza u Rwanda abanyabyaha batandatu barimo na Rurangwa.

Ati “Inzego z’ubutabera za Amerika icyo zakoze ni ukumwohereza ngo arangize ibihano yakatiwe. Hari icyo bari gukora kandi turashimira cyane inzego z’ubutabera. Akazi bakora ni ubufatanye butuma abakora ibyaha batidegembya. Twizeye ko n’ibihugu bindi bizabikomeza.’’

Nkusi avuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Gisozi.

Nyuma yo kugezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yashyikirijwe abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na zo zimugeza mu maboko y’inzego z’ubutabera. Yahise ajya gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Rurangwa wabonye izuba mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Jenoside yabaye, Rurangwa aba mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

Rurangwa ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali. Yanashinze bariyeri zafatirwagaho ndetse zikicirwaho Abatutsi hirya no hino muri Kigali. Uyu mugabo yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu n’uwari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu Nkambi ya Kibumba, akomereza mu ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

Mu 2008 ni bwo Oswald Rurangwa wari warahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Wilberforce.

Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

Ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo. Abamaze koherezwa mu gihugu ni 27.

Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubwo yageraga mu Rwanda
Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali yazamuye amaboko, asuhuza abo yasanze i Kigali
Yabanje guhabwa hand sanitizer isukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Yahise yambikwa amapingu n'abapolisi
Yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika
Ahita ajyanwa mu modoka y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB
Yahise yinjizwa mu modoka ya RIB
Avanwa i Kanombe ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yashimye ubutabera bwa Amerika bworohereje u Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ngo asoze igihano cye
Indege yagejeje Rurangwa Oswald ku butaka bw'u Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .