RURA yinjiye mu kibazo cya radio za gare zirimo n’iyihaye umurongo wa FM ivugiraho

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangiye gukorana na ‘radiyo’ zo muri gare no mu masoko zifashisha indangururamajwi mu gutambutsa imiziki n’amatangazo, ariko harimo izinjiye mu biganiro ubusanzwe bigenewe radiyo zahawe ibyangombwa hakurikijwe amategeko.

Izi ndangururamajwi zigaragara muri za gare hirya no hino mu gihugu nka Nyabugogo, Kimironko, Huye, Nyamagabe n’ahandi, cyangwa mu masoko manini nka Kimironko cyangwa Nyarugenge. Ababikora bahabwa ibyangombwa n’uturere mu gihe kuri radiyo bitangwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Igenzura uru rwego rwakoze mu minsi ishize ryerekanye ko izi ‘radiyo’ zakabaye zikora “Amatangazo yo kuranga no kurangisha ibyabuze n’ababuranye muri gare cyangwa mu isoko, gutambutsa indirimbo hagamijwe kurwanya irungu ry’abakorera muri za gare ndetse n’amasoko no kwamamariza abakorera aho izo radio zikorera”, ariko zinjiye no mu bigenewe radio zisanzwe.

Birimo “isesengura ry’Amakuru mu bitangazamakuru, ibiganiro by’imikino, ibiganiro by’amateka, ibiganiro by’amadini, kwakira umutumirwa usesengura ingingo zitandukanye n’ibindi bikorwa bitegurwa n’uwiyita umunyamakuru w’iyo radio.”

Kuri uyu wa Kane nibwo RURA yahuye n’abayoboye radio zizwi nk’Ijwi rya Gare, zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu, ngo baganire ku mikorere ikwiye kuziranga bijyanye n’isoko ririmo.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba,yavuze ko ibi bigo bigomba gukosora imikorere, abifuza gutera intambwe bagashinga radio nyazo bakabisabira uburenganzira hakarebwa ibisabwa, bagahabwa imirongo niba iboneka.

Yakomeje agira ati “Ntabwo tugamije guhagarika aya maradiyo yo muri gare cyangwa izi nsakazamazwi, icyo dushaka ni ukugira ngo zikore ibijyanye n’inshingano zazo, itangazamakuru risanzwe rikore akazi karyo. Turashaka gukuraho uku kuvanga ibintu gusa kugira ngo habe imikorere myiza.”

Umukozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ushinzwe amategeko, Ibambe Jean Paul, we yavuze ko hari n’abakora kuri radiyo za gare n’amasoko bitwara nk’abanyamakuru kandi batarabiherewe uburenganzira.

Yagize ati “Abafite amaradiyo asanzwe bafite ikibazo cy’uko hari abantu biyita radiyo bakorera muri gare no mu masoko, ariko batanyuze mu nzira nk’izo nabo amategeko abasaba kunyuramo.”

“Hari n’abatubwira ko hari aho bajya mu nkuru bakahahurira n’abandi bantu ‘biyita abanyamakuru’ baturutse muri za radiyo za gare n’izo mu masoko nubwo tutarabigenzura neza.”

RURA ivuga ko ibitangazwa n’izi radiyo kandi bitagenzuwe bishobora guteza ibibazo birimo gutambutsa ubutumwa butesha agaciro abantu n’ibintu; abaharabika abandi cyangwa gutambutsa ibyakuwe kuri internet birimo ibinyoma, urukozasoni n’ibindi.
Hari ahagaragaye ko bishyiriyeho ‘émetteur’.

Igenzura rya RURA ryagaragaje ko bageze muri gare ya Ruhango, havumbuwe ko bishyiriyeho icyuma gisakaza amajwi ‘émetteur’, baniha umurongo wa 90.4 FM radiyo yaho yavugiragaho, bitahurwa imaze iminsi yumvikanira mu mujyi wa Ruhango wose.

Mahoro Samson wabyubatse avuga ko yakoresheje ubumenyi yavanye mu ishuri mu buryo bw’igerageza, ariko yumva “ari ibintu bisanzwe” mu kwihangira imirimo, ko n’uzabimenya azamushimira.

Yakomeje agira ati “Radio twarayikoze, Akarere karanansura na guverineri w’Amajyepfo. Njye numvaga ari ibintu bisanzwe kuko abayobozi baraje bankora mu ntoki, bati ‘ahubwo tuzakugira muri RURA tukuvuganire, tugushakire ibyangombwa’.”
Gusa uwo murongo wahise ufungwa mu gihe bigisaba guca mu nzira zisanzwe zisaba gufungura radiyo mu Rwanda.

Uretse aba bateye iyo ntambwe, Umuyobozi wa radio ya Gare ya Nyabugogo, Théodore Ntarindwa, yavuze ko bashyizeho gahunda y’ibiganiro bumva izafasha abantu benshi kurusha kuyivugiraho amatangazo, cyane ko inyurwamo n’abantu babarirwa hagati ya 3000 – 9000 ku munsi.

Yakomeje agira ati “Nkatwe twubatse studio, ubu twakira abantu wenda nko ku kibazo cya mutuelle de santé, abayobozi tukagirana ikiganiro bakavuga bati dore ingamba tugiye kugira, Polisi ikaza kuvuga ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge, bakabwira abantu bo muri Nyabugogo.”

We ngo yumva ubwo butumwa butari bukwiye kugirwa umwihariko wo gutangirwa kuri radio zo kuri FM, ahubwo bikaba amahitamo ya ba nyiri izi radio ku rwego rwa gare cyangwa isoko.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ushobora kumbwira ngo ninjye ugomba gutanga amakuru njye nyine. Kubera iki? Ahubwo icyo twari dukwiye kureba ni ukuvuga ngo ayo makuru turayageza ku bantu dute.”

Timamu Jean Baptiste wo kuri radiyo yo mu isoko rya Nyarugenge we yavuze ko bakora neza ku buryo na radiyo zemewe zibamamaza. Bityo ngo kubabuza kwakira abatumirwa hari gahunda byadindiza.

Yagize ati “Hari nk’igihe twakiriye Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kiranyurwa cyane kurusha ahandi bajya, kuko urumva kuvuga iby’imisoro mu bacuruzi barenga 5000 mu isoko rya Nyarugenge, babyumva kurushaho.”

Iki gitekerezo agihurira no ku muyobozi wa radio yo mu isoko rya Kimironko wavuze ko bakira abayobozi batanga ubutumwa ku baturage. Gusa Nsabimana Jérôme ukuriye Ijwi rya Gare Nyamagabe we yavuze ko ibiganiro n’amakuru bahitisha aba ari ibica kuri radiyo Rwanda gusa, hakiyongeraho amatangazo y’abacuruzi bamamariza b’i Nyamagabe.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura itangazamakuru muri RURA, Nyiringabo Joseph, yavuze ko igishyigikiwe ari uko serivisi zitangirwa muri gare n’amasoko zitangwa neza, ariko hari ubugororangingo bukenewe.

Yavuze ko radio ivugira ku buso buto itegeko ry’u Rwanda rwemera ari Radio y’abaturage ifite ‘transmitter’ ya Watt 500 naho inini ikaba iya Watt 1000, ku buryo izo muri gare zikwiye kwemera imikorere itari nk’iya radio.

Yakomeje agira ati “Iryo sesengura rikorwa n’abantu batabyigiye ni bwo bwoba dufite, abantu badafite umurongo bagenderaho. Abanyamakuru ba Radio na Televiziyo bafite umurongo wo kuvuga ngo ibi ndabikora cyangwa simbikora. Icyo bivuze ni uko tuyitandukanya no kuyita radio, kuko itegeko ribivuga neza.”

RURA ariko ivuga ko bishoboka ko ubuyobozi bushobora kuzifashisha igihe hari amatangazo akeneye gutangwa areba abantu bo muri gare cyangwa mu isoko, bigafatwa nk’amatangazo aho kuba ikiganiro nk’icya radiyo isanzwe.

Nyuma y’icyo kiganiro hemejwe ko hagomba gushakwa izina ryakoreshwa kuri izi ndangururamajwi ritari ‘radiyo’, hakanatunganywa amabwiriza azazigenga babigizemo uruhare.

Muberuka Geshi uyobora radiyo ya Kimironko
Mahoro Samson wahaye umurongo kuri FM radiyo ya Ruhango
Umuyobozi Ushinzwe Abagenerwabikorwa akaba n'Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba
Umuyobozi ushinzwe amategeko muri RMC, Jean Paul Ibambe, yerekanye ko abanyamakuru bafite agatabo gakubiyemo amategeko bagenderaho
Umuyobozi ushinzwe kugenzura itangazamakuru muri RURA, Nyiringabo Joseph
Umuyobozi wa Radio ya Gare ya Nyabugogo, Théodore Ntarindwa
Umuyobozi wa Radio ya Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza