RURA yahumurije abakiriya ba MTN yaciwe ihazabu ya miliyari zirindwi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Gicurasi 2017 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Urwego rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko abafatabuguzi b’umurongo wa MTN Rwanda badakwiriye kugira impungenge ko bashobora guhendwa kuri serivisi bahabwa, bishobora gukorwa ngo haboneke ubwishyu bw’ihazabu iyi kigocy’itumaho cyaciwe.

Kuri uyu wa 17 Gicurasi nibwo RURA yatangaje ko ‘Inama ngenzuramikorere yafashe icyemezo cyo guhanisha MTN Rwanda ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7, 030, 000, 000.

Mu mwanzuro wayo, yagize iti “MTN Rwanda Ltd yimuriye serivisi z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda mu gihe yari yarabujijwe n’Urwego Ngenzuramikorere. MTN Rwanda yakoze ibyo nyuma yo kuganira bihagije n’Urwego Ngenzuramikorere, ikabuzwa kwimura izo serivisi hanze y’igihugu ndetse ikihanangirizwa ko niramuka irenze kuri ayo mabwiriza izabihanirwa by’intangarugero.”

Nyuma y’icyo gihano, Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yabwiye IGIHE ko bifuza guhumuriza abafatabuguzi b’iki kigo cy’itumanaho, ko badakwiye kugira impungenge ko hashobora kubaho serivisi zitanoze hagamijwe kuzibwa icyuho cy’ihazabu MTN Rwanda yaciwe.

Yagize ati “Icya mbere ndagira ngo mare impungenge abaturage batekereza ko MTN ishobora kuzabaca amafaranga wenda y’ikirenga kugira ngo yishyure amafaranga ajyanye na kiriya gihano bahawe, kuko n’ubusanzwe RURA mu nshingano nyamukuru ifite harimo kurengera abaguzi.”

Yavuze ko ari kenshi abaguzi babagana basaba kurenganurwa, kandi byagaragara ko barenganye bakarenganurwa.

Yakomeje agira ati “Hari abagira ibibazo bya Sim Swap rimwe na rimwe bagatakaza amafaranga, turakurikirana bakarenganurwa, ayo batakaje akagaragara. Nabizeza ko ibi bihano byafatiwe MTN izabyishyura ku giti cyayo, itazimurira uwo muzigo ku baturage. Bivuze ko tuzakurikirana kugira ngo turebe ko nta muturage uzagira ikibazo kubera iki cyemezo.”

Kulamba yavuze ko bazakomeza gukurikirana niba nta zindi ngaruka zizabaho nyuma, kuko ibihano bihawe ikigo cy’ubucuruzi ntaho bigomba guhurira na serivisi baha umuturage.

Yakomeje avuga ko ibihano nk’ibi biba byafatiwe umuntu wakoze amakosa, ari ubutumwa ku bandi ko uwakora ibinyuranye n’amategeko yabihanirwa.

Ubuyobozi bukuru bwa MTN Group bukorera muri Afurika y’Epfo bwatangaje ko MTN Rwanda yamenyeshejwe iby’igihano yafatiwe na RURA.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MTN Group rigira riti “Iki gihano gishingiye ku kutubahiriza amabwiriza yatanzwe n’icyo kigo abuza guhuza ikoranabuhanga rya MTN Rwanda n’ububiko bw’Ikoranabuhanga rya MTN muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Iburasirazuba buri muri Uganda.”

Rikomeza rivuga ko MTN mu mezi ane ashize yakomeje kugirana ibiganiro na RURA ku bijyanye n’iki kibazo ndetse ko ibigo byombi bizakomeza kukiganiraho.

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ubu ukaba ariwo murongo wa mbere w’itumanaho ukoreshwa n’abantu benshi. Kugeza mu Ukuboza umwaka ushize yari ifite abafatabuguzi 4, 072, 523.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza