RURA yahaye Yego Innovision icyangombwa cy’imyaka itanu kiyemerera gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Gashyantare 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwahaye sosiyete Yego Innovision Ltd ifite serivisi y’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi kuri moto (yegomoto), icyangombwa cy’imyaka itanu kiyemerera gukorera mu Rwanda.

Kuri uyu Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018, ni bwo ubuyobozi bwa Yegomoto bwagaragarije abanyamakuru icyo cyangombwa bwahawe na RURA.

Yegomoto ni uburyo buzafasha abagenzi n’abamotari kutagendana amafaranga kuko hazajya hishyurwa ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wungirije mu ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA,Ndagijimana Aaron, we yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga kuri moto bizafasha kwihutisha ingendo abagenzi bakora.

Yagize ati “Igihe ni amafaranga, gutakaza umwanya uba utakaje amafaranga, rero twifashishije ikoranabuhanga bizadufasha mu buryo bwihuse, kuko niba ufata urugendo rurerure uri kumvikana n’umumotari ku biciro uwo mwanya ni wo tugira ngo tuwukoreshe ibindi.”

Yongeyeho ko bizanafasha abagenzi n’abamotari kutagendana amafaranga anashimangira ko nyuma yo gushyira ikoranabuhanga mu modoka zitwara abagenzi RURA yasanze na moto zidakwiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko mu mezi icyenda ari imbere buri mumotari wo mu Mujyi wa Kigali azaba akoresha ikoranabuhanga rikoresha imashini mu kwishyura.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Yegomoto buzafasha urubyiruko kubona akazi.

Yagize ati “Uburyo bw’ikoranabuhanga buje buzadufasha byinshi birimo kwihutisha ingendo no gutanga akazi mu rubyiruko, ikindi kandi kigamijwe ni umutekano w’abagenzi nko mu bijyanye no kugira amakuru y’aho bagiye n’ay’umuntu ubatwaye.”

Uburyo bwari busanzwe bwo kumvikana ibiciro hagati y’abamotari ngo hari byinshi bwangiza anashimangira ko hakoreshejwe ubw’ikoranabuhanga ibyo bizavaho kuko rifasha buri wese kugira ibyo yubahirizwa.

Biteganyijwe ko iyi gahunda nimara gutangizwa umumotari utazajya akoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga azajya abihanirwa.

Kugeza ubu abamotari 700 ni bo bakoresha Yegomoto mu gihe Umujyi wa Kigali urimo abamotari ibihumbi 20.

Umuyobozi wa Yego Innovision(iburyo), Karanvir Singh n'uwari uhagarariye RURA, Ndagijimana Aaron (hagati)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza