00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RURA yagize icyo ivuga ku izamuka ry’ibiciro bya gaz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rugiye kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bigamije gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya gaz.

Mu byumweru bishize hirya no hino mu Rwanda hagiye humvikana ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro bya gaz ikoreshwa mu guteka, ibintu bishobora gusubiza inyuma gahunda igamije kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana, yabwiye NewTimes ko leta iri gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo iki kibazo gikemurwe imbere mu gihugu.

Ati “Ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga ariko ubu turi gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’abandi harebwa icyo dushobora gukora kugira ngo duhangane n’ibiciro byitezwe ko bizakomeza kwiyongera kugeza mu mwaka utaha.”

Yavuze ko mu byumweru bitatu RURA izasohora ibiciro ngenderwaho.

Nubwo bimeze bityo ariko biragoye gukemura iki kibazo mu gihe igihugu gifite imbogamizi mu kugira ububiko bwa gaz.

Ati “Mu Rwanda dufite ubushobozi buke bwo kubika gaz byatumye abazinjiza mu gihugu bayitumiza buri minsi ine bituma ibiciro bikomeza guhindagurika natwe bikatugora kubishyira ku murongo.”

Abacuruzi ba gaz bavuga ko izamuka ry’ibiciro na bo ryabagizeho ingaruka kuko byabateye igihombo biturutse ku kuba abaguzi bazo baragabanutse.

Mu kwezi gushize ibiciro bya gaz byazamutse biva ku 1100 ku kilo bigera hagati ya 1250 na 1275 ariko kugeza mu cyumweru gishize byari kuri 1350Frw.

Ibiciro bya Gaz ikoreshwa mu guteka bikomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .