Rulindo: Umusore yafatanwe udupfunyika 9000 tw’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko afite uduphunyika 9000 tw’urumogi, ubwo yari mu modoka ya sosiyete itwara abagenzi ivuye i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Majyaruguru, CIP Twizeyimana Hamdun avuga ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki yabonye amakuru ko mu modoka ya RITCO yavaga i Musanze ijya mu mujyi wa Kigali hari abantu bashobora kuba batwaye ibiyobyabwenge niko guhita bashyiraho bariyeri basaka iyi modoka maze uwo musore afatanwa utwo duphunyika tw’urumogi.”

CIP Twizeyimana akomeza asaba abashoferi kwitwararika bagashishoza ku mitwaro y’abagenzi baba batwaye.

Yagize ati “Mukwiye kwitwararika ku mitwaro yabagenzi mutwara.kuko akenshi usanga mutwaye ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe ni ngombwa ko mu babaza ibyo batwaye mugihe mugize amakenga mu gatanga amakuru ku nzego z’umutekano’’.

CIP Twizeyimana asoza ashimira abaturage bagize uruhare mu gufata ibi biyobyabwenge akabashishikariza kurushaho gufatanya n’iznego z’umutekano kubirwanya batanga amakuru y’aho bigaragaye.

Uwo musore yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza