Rulindo: Umuyobozi wa DASSO ku Murenge yagaragaye yishwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’Umuyobozi w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, mu murenge wa Cyinzuzi, Nshimiyimana Denis wasanzwe mu ishyamba yishwe.

Umurambo wa Nshimiyimana wagaragaye ahagana saa tanu z’igitondo kuri uyu wa Kane mu ishyamba riri mu murenge wa Cyinzuzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatatu Nshimiyimana yavuye mu kazi agakuramo imyenda y’akazi, akajya ku gasantere.

Birakekwa ko ubwo yari avuye kuri ako gasantere atashye aribwo yaba yishwe.

Umurambo wa Nshimiyimana wabonetse uriho ibikomere ku mutwe.

Meya Kayiranga yagize ati “Haracyakorwa iperereza ngo abantu babashe kumenya niba hari uko byagenze.”

Meya Kayiranga yahumurije abaturage, abasaba gukorana n’ubuyobozi bagatanga amakuru ku gihe.

Ati “Nubwo byagenze gutyo ntibagomba kugira ubwoba ahubwo bitujyana kuvuga ngo ducunge umutekano biruseho no kugaragaza uruhare rwabo mu gutanga amakuru.”

Umurambo wajyanwe gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyahitanye Nshimiyimana.

Ikarita igaragaza tumwe mu duce two mu murenge wa Cyinzuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza