Rulindo: Umukobwa w’imyaka 19 ‘yiciwe’ mu nzu ibamo abasore babiri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Akimana Latifah, wasanzwe mu nzu icumbitsemo abasore babiri iherereye mu Kagari ka Burehe mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ababibonye bagakeka ko yishwe amaze gukoreshwa imibonano mpuzabitsina.

Ahagana saa moya z’ijoro zo kuri iki Cyumweru nibwo amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye. Umusore umwe mu babaga muri iyi nzu ni we wabibonye mbere atabaza ubuyobozi, mugenzi we ukekwa ko yagize uruhare muri uru rupfu akaba yaburiwe irengero.

Abo basore bombi bakorera isosiyete y’abashinwa ya CHICO, ikora imihanda.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo, Ndagijimana Froduard, yabwiye IGIHE ati “Bari abasore babiri bari bahacumbitse, noneho umwe ni we wabonye uwo murambo atabaza avuga ko ngo muri iyo nzu harimo umurambo, tugiyeyo dusanga umukobwa yapfuye ariko ikigaragara ni uko ashobora kuba yabanje gusambanywa kuko twabonye agakingirizo munsi y’igitanda.”

Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite urufuzi mu kanywa n’amaraso make mu mazuru.

Ndagijimana avuga ko babonye amakuru ko uyu musore ukekwaho kwica uwo mukobwa muri iryo joro yahise atega imodoka yerekeza mu Miyove ari naho avuga, ubu arimo gushakishwa.

Mugenzi we babanaga wanatanze ayo makuru ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kinihira mu gihe n’umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kinihira kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyateje urupfu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza