Rulindo: Ukekwaho kwica Dasso yarashwe agerageza gutoroka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umugabo wari waratawe muri yombi akekwaho kwica umukozi w’Urwego rw’Akarere rushinzwe Umutekano (DASSO) witwa Nshimiyimana Denis wakoreraga mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gutoroka inzego z’umutekano.

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 22 Nyakanga 2019.

Mu gitondo cya tariki 18 Nyakanga 2019, ni bwo abana batashyaga inkwi mu ishyamba rya Jebeka babonye umurambo wa Nshimiyimana wari ukuriye Dasso mu Murenge wa Cyinzuzi. Umurambo wa Nshimiyimana wabonetse uriho ibikomere ku mutwe.

Ayo makuru akimenyekana inzego z’umutekano zatangiye iperereza ndetse zita muri yombi abantu babiri bakekwaho kumwica biturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.

Meya w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yemereye IGIHE ko uwo mugabo wakekwagaho kwica uwo Dasso yapfuye.

Yagize ati “Ayo makuru yo niyo. Nanjye nabyumvise gutyo. Ibindi bisobanuro byatangwa na polisi.’’

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko uwo Dasso yishwe Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwe ariko batazi icyo bamuhoye.

Yagize ati “Icyo gihe apfa ntabwo twabashije kumenya uko byagenze ariko abantu babiri baje gufatwa barabyemera. Bari bakiri mu iperereza ntabwo nakubwira ngo bamujijije iki.”

Kayiranga yashimye abaturage batanze amakuru ngo abishe uwo Dasso bamenyekane, bashyikirizwe ubutabera.

Yabasabye gutanga amakuru y’ibintu babona byateza ikibazo kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba anasaba abari gukurikiranwaho ibyaha kwitwararika kuko gushaka guhunga atari cyo gisubizo.

Umugabo warashwe agerageza gutoroka na mugenzi we bafatanywe bari bafungiye ku Sitasiyo ya Cyinzuzi.

Agace kagaragaza imisozi yo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza