00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Minisitiri Kayisire yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu muganda wo kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu cyumweru gishize.

Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Shyorongi muri Rulindo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021.

Minisitiri Kayisire Marie Solange, abakozi ba MINEMA bafatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti no kubakira imiryango 55 yasenyewe n’ibiza, yahawe isakaro.

Abasenyewe n’ibiza babwiye IGIHE ko bishimiye inkunga bahawe y’isakaro n’umuganda bakorewe wo kubafasha kugira ngo babone aho kuba.

Uwitwa Murekatete Sarah wasenyewe n’ibiza yagize ati ‘‘Twari tubayeho nabi kuko tutari dufite aho kuba cyane ko n’iyo imvura yagwaga yatunyagiraga ariko noneho kuba baduhaye isakaro bakanadufasha kubaka byadushimishije cyane kuko bigiye kongera guhindura ubuzima bwacu.’’

Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko bagiye kwifatanya n’abaturage basenyewe n’ibiza kugira ngo babafashe no kubigisha uko bakwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.

Yagize ati “Bahuye n’ibiza mu cyumweru gishize ariko twaje aha kuko n’ubundi turi muri gahunda y’Ukwezi ko gukumira Ibiza. Ni yo mpamvu twifuje kuza kubereka ko ibyo bahuye nabyo atari ibiza ahubwo ari ingaruka z’uko hari ibyo bari batarakoze neza bibateza ibyago kubera ko hari ibisenge byinshi byagurutse kuko bitari biziritse neza cyangwa biziritse nabi.’’

Yongeyeho ko hari n’uburyo abafundi bo muri aka gace badakora utubaraza tw’inzu ku buryo nabyo bituma amazi yinjira mu nzu akazisenya

Minisitiri Kayisire yashimangiye ko bateye ibiti kugira ngo bijye bitangira umuyaga ntusenyere abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, na we yemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byatewe bizafasha abaturage kutibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere y’aka gace.

Ati “Ahanini abubaka inzu z’aha ntibakunze kuzirika ibisenge byazo ku buryo aribyo bituma umuyaga ubijyana ni nayo mpamvu twateye ibiti bivangwa n’imyaka kuko abaturage b’aha bari bamenyereye gutera urutoki n’ibisheke kuko begereye Nyabarongo kugira ngo bijye bibasha gutangira umuyaga utabasenyera.”

Muri aka gace inzu 120 ni zo zasenywe n’ibiza mu cyumweru gishize ndetse mu ntangiriro hatanzwe isakaro ku miryango 55 itishoboye ndetse uko ubushobozi buzaboneka, hazatekerezwa indi.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu muganda wo kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza
Minisitiri Kayisire Marie Solange yafatanyije n'abaturage gusakara inzu zasenywe n'ibiza
Abaturage bifatanyije n'inzego z'umutekano mu gukora umuganda wo kubakira abasenyewe n'ibiza muri Rulindo
Inzu nyinshi zangijwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .