00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Imodoka yari ipakiye ibirayi yavaga mu Karere ka Gicumbi igana kuri Base, yacitse feri ahagana saa yine z’ijoro igonga umukingo abayirimo bose barapfa.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Ukwakira 2021, mu Murenge wa Cyungo mu Karere ya Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Umurenge wa Cyungo, Mutuyimana Jeannette, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yagonze umukingo igasubira inyuma yibarangura cyane, igashwanyagurika, abantu babiri bari bayirimo bakabura ubuzima.

Ati “Ni ahantu hamanuka cyane, iyo urebye uko imodoka yaguye bigaragara ko yabanje kubura feri, umushoferi akarwana nayo bikanga birangira ibishe.”

Mutuyimana yavuze ko abo yahitanye yabangije cyane ku buryo bigoye kumenya umwirondoro wabo ariko icyamenyekanye ari uko baturuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

Yakomeje agira ati “[Aba bantu yahitanye] bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Mushongi, ariko barabajyana mu bitaro bya Nemba. [mu Karere ka Gakenke]”

Kubera ko hari mu masaha y’ijoro iyi mpanuka nta wundi yigeze iteza ikibazo uretse gusa abari bayirimo.

Iyi modoka yangiritse ku buryo bugaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .