Rulindo: Ayirwanda wamenyekanye nka ‘Nyirabasare wo kuri Base’ yitabye Imana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Nyirabasare wo kuri Base wari utuye mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Kagari ka Rulindo yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Nyirabasare wo kuri Base rwamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Gicurasi 2018, binyuze mu butumwa bwatanzwe n’abakozi b’Umurenge wa Shyorongi bamwitagaho umunsi ku munsi kuko atari yishoboye.

Amazina ye bwite ni Ayirwanda Monique yari mu kigero cy’imyaka isaga 90, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yaririmbwe na Orchestre Impala yavugaga ngo ‘Nyirabasare wo kuri Base wahetse umwana mu ngutiya’.

Yari atuye mu Mudugudu wa Rweya mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, aho yari amaze imyaka 45 nyuma yo kwimuka kuri Base aho yari azwi cyane ndetse banamwitirira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangarije IGIHE ko Nyirabasare yazize uburwayi.

Yagize ati “Nyirabasare yapfuye ejo azize uburwayi. Yari ashaje cyane afite imyaka irenga 90. Yafashwaga n’akarere mu buzima bwa buri munsi kuko nta muryango yagiraga kandi akaba atari yishoboye.”

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu 2016, Nyirabasare yavuze ko ari we koko waririmbwe n’Impala.

Ati “Nabonye Imana inkura mu rugo […] mva mu rugo kandi nari mpetse n’umwana, umwana ntacyo yabaye […] Navuye mu rugo meze nk’ikinyugunyugu, kandi ndara mu ishyamba. Naraye mu ishyamba ndi kugenda mbona umwana ntacyo abaye, abantu mu gitondo baza kunshaka […] ni uko bantarura mu ishyamba.”

Icyo gihe Nyirabasare yakomeje avuga ko iyo bari kumuririmba ngo yumva afite ubwoba buvanze n’isoni. Ati “Numva mfite ubwoba ko bari kundirimba.”

Mukamfizi Afida, umwe mu baturanyi ba Nyirabasare yavuze ko uyu mukecuru yafashwaga na Leta ndetse n’abaturanyi kuko nta muntu wo mu Muryango we yagiraga.

Kanda hano wumve indirimbo yahimbwe kuri Ayirwanda

Ayirwanda wari uzwi nka Nyirabasare wo kuri Base yitabye Imana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza