00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Amezi atatu arirenze, aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo ntibishyurwe

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 29 Kamena 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo riri mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo barataka kubera kumara amezi atatu batishyurwa ifaranga na rimwe ku musaruro w’amata bagemura ku ikusanyirizo Fatuma Dairy.

Aba borozi babwiye RBA ko bagejeje umusaruro wabo ku ikusanyirizo, bakaba batumva impamvu batishyurwa amafaranga yabo.

Umwe yagize ati “Ni icyitiriro ko tworoye, tugemura amata yacu hano buri munsi, none turicira isazi mu jisho kandi umusaruro wacu twarawugemuye ku ikusanyirizo.’’

“Amezi abaye atatu nta mafaranga y’umusaruro wacu duhabwa, ubwo se baba bumva ko tubayeho dute, dukwiye kurenganurwa tukishyurwa amafaranga yacu.”

Iki kibazo aba baturage bafite bagihuriyeho na Niyonsaba Thelesphore wakusanyaga amata mu baturage akayagemura ku ikusanyirizo.

Ati “Bamfitiye ideni ry’amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’igice, njye nakusanyaga amata y’abaturage nkayazana hano. Naje guhitamo kubireka kubera kunyambura, aborozi bahoraga baza iwanjye kunyishyuza amafaranga y’amata yabo bampaye. Nahisemo kugurisha imitungo yanjye ndabishyura, umuyobozi w’iri kusanyirizo ndamuhamagara yanze kunyitaba.”

Nyuma yo kumva ibivuga n’aba baturage IGIHE yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’iri kusanyirizo bubivugaho, maze Umuyobozi akaba na nyiri kusanyirizo Fatuma Dairy, Umutesi Fatuma, avuga ko nta mezi atatu babereyemo aba borozi, ariko akemera ko abarimo ukwezi kwa Gicurasi.
Ati “Nta mezi atatu tubarimo, ni ukwezi kumwe kwa Gatanu tubabereyemo, ikosa ryabaye ni ukubishyura mu ntoki, harimo bamwe bishyuwe mu ntoki rero bashaka kwishyuza n’ayo bahawe. Hajemo ibihe bibi bya Guma mu rugo bituma tutabishyura neza uko bikwiye ariko, ndabizeza ko bitarenze tariki 8 ukwezi gutaha baraba bishyuwe.”

Ku kibazo cya Niyonsaba wishyuza miliyoni 2.5 Frw, Umutesi yavuze ko bamufitiye miliyoni 1,6 Frw.

Ati “Twamuhaye inyandiko y’uburyo azajya yishyurwamo mu byiciro, ari nabyo byaje kugabanya umwenda ukagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600. Twagize igihombo twatewe na Covid-19, tumusaba ko atahagarika kuzana umusaruro, tumwemerera ko litiro yazanye ku munsi twajya tuyakuba kabiri, ibyo byaramunaniye, gusa tugenda tumwishyura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro iri kusanyirizo riherereyemo, Kabayiza Arcade, yemeza ko iki kibazo bakizi.

Ati “Ni byo aba borozi bari baberewemo umwenda, twaramuhamagaye [Umutesi Fatuma] atubwira ko yagize igihombo yatewe no kubura isoko mu gihe cya Guma mu rugo umwaka washize. Byaje gutuma amata ayabogora aribyo byamutuye mu gihombo. Twumvikanye ko agomba kwishyura amezi ane yari abarimo, mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka yaje guhagarika kwishyura aba borozi.’’

“Fatuma yaje kwimuka Kisaro ajya gukorera Kigali, ku ikusanyirizo ahasiga umukozi we, ariko twamutumyeho ubwo abaturage bagarukaga kutubwira ko yahagaze kwishyura. Yatwemereye ko azaza agasobanura uburyo abaturage bagomba kwishyurwa.”

Yongeyeho ko kuba avuga ko nta musaruro abona biterwa no kuba abaturage batishyurwa neza, akemeza ko bagiye gukora ibishoboka bakishyurwa bidatinze.

Abaturage 20 ni bo bishyuza ikusanyirizo rya Fatuma Dairy, naho abakusanya amata mu baturage bo ni bane, bakaba bose bishyuza arenga miliyoni 5 Frw.

Ikusanyirizo ry’amata rya Fatuma Dairy riherereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kisaro, ryatangiranye aborozi 70 barigemuriraga amata, rikagira ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 2,500 ku munsi.

Amezi abaye atatu aborozi bagemura umusaruro w'amata ku ikusanyirizo Fatuma Dairy ariko ntibagire ifaranga bahabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .