00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Akurikiranyweho gutera urugo rw’abandi akajya gusambanya umwana w’umukobwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2021 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 23 Kanama 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umusore ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo gusambanya umwana.

Icyo cyaha ubushinjacyaha buvuga ko cyakozwe mu bihe bitandukanye, aho umusore yajyaga iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye, umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera ababyeyi be batarabyuka.

Ifatwa rye ryabaye tariki 28 Kamena 2021 saa yine z’ijoro ubwo umwana muto wari wararanye na mukuru we yaje kubibona akajya kubibwira ababyeyi bagahita bahuruza inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

Mu ibazwa rye, uwo musore ahakana icyaha akavuga ko yari yaje iwabo w’uwo mwana gutira iforomo yo kubumba amatafari.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .