Rulindo:Abajura bibye Sacco ya Burega banica uwayirindaga bamukuyemo amaso

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Abajura batari bamenyekana bibye Sacco iherereye mu Kagari ka Butangampundu mu Murenge wa Burega, mu Karere ka Rulindo banica umuzamu wayirindaga undi bamukomeretsa bikomeye.

Amakuru aturuka muri uwo murenge wa Burega avuga ko abajura bibye iyo Sacco bishe uwayirindaga bamukuyemo amaso.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yemereye IGIHE ko abajura bibye Sacco ya Burega banica n’uwayirindaga.

Yagize ati “ Nibyo ayo makuru niyo, abajura mu ijoro ryakeye bibye Sacco ya Burega banica uwayirindaga undi bamukomeretsa bikomeye.”

Nyuma yo guca urugi rwa Sacco bakabona bitari buborohere kugera ku mugambi wabo, aba bajura bacukuye bahingukira ahari umutamenwa warimo miliyoni enye n’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda barawutwara.

Icyakora ngo baje kuwuta umaze kubananira kuwufungura dore ko n’imodoka ifite ’plaque’ y’ingande yaje kubapfiraho hafi aho, hakaba hari abakekwa bamaze gufatwa.

IP Gasasira we yavuze ko iperereza rigikomeje habazwa abantu batandatu ariko nta wurahamwa n’ibinyetso bigaragaza uruhare rwe muri iki gikorwa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro by’i Rutongo, ukaba uzashyingurwa kuri uyu wa Gatanu.

IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza