Kwamamaza

Ruli:Batatu bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba umwana batawe muri yombi

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 20:38' na Jean Claude Bazatsinda


Abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba umwana w’uruhinja uwari umaze kumubyara bakamubeshya ko yapfuye maze bakamuha ikarito irimo igipupe n’amabuye.

Abafunzwe barimo Byukusenge Betty, umubyaza mu bitaro bya Ruli, Niyonsaba Martin umugabo we na Dr. Sangwa Victor, umuganga muri ibi bitaro.

Inkuru y’uko umubyaza mu bitaro bya Ruli ashobora kuba yaribye umwana Nzamwitakuze Brigitte yari amaze kubyaza yamenyekanye ejo ku mugoroba ubwo bene umwana batahuraga ko bahawe ikarito irimo igipupe babeshywa ko ari umwana wabo witabye Imana kubera uburwayi batigeze bamenyeshwa ubwo ari bwo.

Byukusenge yavuze ko yemeye icyaha cyo kwiba uyu mwana avuga ko ari urukundo rwabimuteye kuko yari yarabuze urubyaro.

Yagize ati “Ndemera icyaha kuko narahemutse, gusa nabitewe n’urukundo rw’abana kandi nari narabuze n’umwe kuko nari mfite inda mu minsi yashize ariko yavuyemo.”

Akomeza avuga ko nta muntu wamufashije kugera kuri uyu mugambi yafashe mu mezi ashize kuko yabitekereje kuva mu kwezi kwa Gatandatu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru I.P Innocent Gasasira yavuze ko ibyo Bucyensenge Betty yakoze nk’umubyaza ari icyaha cy’uburiganya.

Ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yabikoze n’ababa barabigizemo uruhare bose, kuri ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi batatu harimo umugabo w’uyu mugore ndetse n’umuganga wemeje ko uyu mwana yapfuye hadakozwe ubugenzuzi.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Ruli, Dr Deogratias Kaneza yavuze ko umwana yambuwe uwari wamutwaye akamujyana iwe maze asubizwa umubyeyi we kandi ko bombi bameze neza.

Yagize ati “Umwana n’umubyeyi kugeza ubu bafite ubuzima bwiza; icyo dusaba abakozi dukora umwuga umwe w’ubuvuzi ni ukurangwa no kwanga umugayo birinda imigirire iciye ukubiri n’amahame n’amategeko agenga akazi dukora.”

Nzamwitakuze Brigitte, umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yishimye cyane kandi ashima inzego zose zamufashije kugira ngo umwana we aboneke.

Nzamwitakuze Brigitte abyaye bwa gatatu ariko afite abana babiri kuko uwari uwa kabiri yitabye Imana.

Igipupe umubyeyi yapfunyikiwe bamubwira ko ari umurambo w'umwana we
Zimwe mu nyubako zigize Ibitaro bya Ruli
Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Ruli, Dr Deogratias Kaneza

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved