Ruhango:Umugabo yatemye insina n’amatungo ahima umugore we

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwangirwa n’umugore we kugurisha inka, umugabo wo mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango, yatemaguye insina, arandura imboga zari zihinze mu karima k’igikoni, anica inkoko azita mu musarane.

Mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2017, uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 wari umaze imyaka isaga 10 atabana n’umugore we w’isezerano babyaranye abana babiri, yaje mu rugo ashaka kugurisha inka umugore yari yariguriye, abyanze atemagura ibintu bitandukanye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karehe, Niyongana William, yatangarije IGIHE ko uwo mugabo yakoze amahano ngo arahimana.

Yagize ati “Yari amaze imyaka myinshi atagera kuri uwo mugore we mukuru w’isezerano. Aho aziye rero yasanze umugore n’abana be barakoze babasha kugura inka. Umugabo yaje azanye n’umuguzi ngo ayigurishe, umugore n’abana bamubera ibamba, arangije akora amahano atemagura insina zigeze kuri 20, ajya mu karima k’igikoni gateyemo imboga ararandagura, afata n’inkoko y’umwana we hamwe n’iyayo arabitema abita mu musarane ngo arahima umugore.”

Niyongana yakomeje avuga ko uyu mugabo akimara gukora ibi bikorwa yahise atabwa muri yombi.

Ati “Kubera umujinya yari afite, umugore n’abana bahise bamuhunga batinya no kumwengera ngo atabagirira nabi, niko gutabaza ubuyobozi natwe tubimenyesha abashinzwe umutekano bamuta muri yombi; ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Ruhango.”

Uwo mugabo agitandukana n’umugore we wa mbere ngo yashatse undi muri ako gace baza kunaniranwa ajya gushaka undi mu Karere ka Nyagatare, nawe barananiranwa akaba ari bwo yari agarutse mu rugo rwe rukuru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza