Uyu mugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 31 wari umugannye asaba serivisi z’ubuvuzi.
Byabereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima mu Mudugugu wa Mirambi. Ubu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Kinazi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hanakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rutazigera rwihanganira abantu bishora mu byaha nk’ibi, asaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru.
Ati “Abantu bagomba kwirinda ingeso zibaganisha muri ibi byaha bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina. RIB ntabwo izihanganira ibi byaha, izabirwanya kandi bigomba gucika. Turasaba Abanyarwanda bose ubufatanye batanga amakuru mu kurwanya iki cyaha.”
Uyu muforomo aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa hashingiwe ku ngingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!