Ruhango: Bamwe mu bubatse Ikigo Nderabuzima cya Mwendo bamaze imyaka itandatu batarishyurwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Kanama 2018 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango, bakoze imirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Mwendo, baravuga rwiyemezamirimo yabakoresheje ariko ntabahembe amafaranga yabo yose.

Mu mwaka wa 2011 nibwo ‘Entreprise UPC’, ihagarariwe na rwiyemezamirimo Abizeyimana Élysée yatsindiye isoko ryo kubaka iki kigo nderabuzima. Nubwo imirimo yo kucyubaka yarangiye mu mwaka wa 2012, hari abaturage bagera kuri 40 bavuga ko batishyuwe amafaranga yose bakoreye.

Nk’uko bamwe muri aba baturage baganiriye na TV1 babivuga ngo iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye, ariko bategereje ko bishyurwa baraheba.

Hari uwagize ati“Imirimo yo kubaka irangiye rwiyemezamirimo yaduhaye amafaranga make andi ayadusigaramo atubwira ko azayatwishyura, none twaheze mu gihirahiro.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Ntivuguruzwa Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage akizi kandi ko bari kugikurikirana.

Yagize ati “Hari abaturage bakoraga nka nyakabyizi, batugejejeho ikibazo cy’uko hari amafaranga yabasigayemo. Twasanze abarimo amafaranga agera muri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 415. Ikibazo twakigejeje ku karere twizeye ko kizabonerwa igisubizo.”

Ntivuguruzwa avuga ko rwiyemezamirimo yishyuwe amafaranga yose ajyanye n’imirimo yari yakoze.
Ati “Amafaranga yose yarayishyuwe ahubwo we yabuze ubunyangamugayo ngo yishyure abaturage […] kuba yarishyuwe amafaranga yose atarishyura abaturage navuga ko ari ikosa ryabayeho, ariko njye nari ntaragera muri uyu murenge.”

Rwiyemezamirimo Abizeyimana Élysée yabwiye IGIHE ko nta muturage numwe abereyemo ideni.

Yagize ati “Ibyo bintu sinzi aho biri guturuka ni ibihimbano ababiri inyuma sinzi icyo bagamije. Imyaka itandatu yose ishize kuki batari barigeze bavuga ko mbarimo amafaranga?”.

“Kiriya kigo nderabuzima cyubatse hafi y’ibiro by’umurenge hari na Sacco twahemberagaho abaturage. Ubwo imirimo yari irangiye babajijwe n’ubuyobozi niba hari umwenda tubabereyemo bose bati ntawo nuko akarere kabona kutwishyura amafaranga yari asigaye.”

Nk’uko yakomeje abivuga ngo abaturage bamaze kwemeza ko nta deni abasigayemo, ubuyobozi bw’aho iki kigo nderabuzima cyubatse bwamwandikiye ibaruwa ikubiyemo ko nta deni abereyemo uwo ariwe wese. Abifashijwemo n’umunyamategeko wa ‘Entreprise UPC’ bakaba biteguye kugirana ibiganiro n’Akarere ka Ruhango kugira ngo barebe uko iki kibazo cyakemuka.

Abaturage 40 bubatse ikigo nderabuzima cya Mwendo bavuga ko bamaze imyaka itandatu batarahembwa amafaranga yose bakoreye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza