Ruhango: Abaturage batunguranye bakinana n’abakinnyi b’Ikinamico ‘Umurage’ (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 Kamena 2019 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Ubwo bakinirwaga ikinamico ‘Umurage’ mu buryo bw’imbonankunone, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bagaragaje umwihariko wo kuyinjiramo na bo bakinana n’abakinnyi bayo.

Ni ikinamico bakiniwe n’abakinnyi b’Umuryango Umurage Communication for Development, UmC, tariki ya 21 Kamena 2019 hagamijwe kubaha ubutumwa buganisha ku mibereho myiza.

Ubutumwa batanze bwibanze ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’iribera mu ngo.

Bakinnye abaturage bari aho babahanze amaso kandi babateze amatwi bigeze aho nabo bafatwa n’amarangamutima binjira mu mukino barakinana.

Binjiyemo ubwo ikinamico yari igeze ku gice cy’inama rusange yakemuriwemo ibibazo by’abaturage; mu bakinnyi harimo abashinja umugabo guhohotera umugore we no gutera inda umwana barera abandi bamushinjura.

Bitewe n’uko abaturage bari bakurikiye ikinamico n’ibyabereyemo byose babibonye, bafashwe n’amarangamutima bananirwa kwihangana ahubwo bamwe bahinduka abakinnyi batangira kuvuga ibyo babonye.

Bahurizaga ku gushinja uwo mugabo no kumusabira ibihano. Hari aho uwakinnye ari umuyobozi yabajije ati ‘uyu mugabo ushinjwa gutera inda umwana tumubabarire yigendere?’ basubiriza rimwe bati ‘Oya akwiye guhanwa kuko yamusambanyije tubireba kandi yavugaga ko acuruza abana.’

Nyuma y’ikinamico bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bisanze binjiye mu mukino mu buryo batateguye kuko ingingo yakinyweho ibabaje kandi ari ibintu bisanzwe biba iwabo.

Kanyana Olive ati “Impamvu njyewe nabaye nk’aho ndi umukinnyi ni uko nabonye uriya mugabo ari guhakana ko yasambanyije uriya mwana kandi yarabikoze twese tureba; ubwo nyine nisanze nabaye umukinnyi ndi kumushinja kandi mvugisha ukuri.”

Bandora Jean Baptiste nawe ati “Ikibazo cy’abangavu baterwa inda n’inaha kiragaragara kandi kirababaje ni yo mpamvu twahindutse abakinnyi mu buryo budutunguye tuvugisha ukuri kw’ibyo twabonye umugabo ajya gusambanya umwana ndetse ahohotera umugore we.”

Umwanditsi w’Ikinamico Umurage, Bagirishya Anaclet, yavuze ko agereranyije n’ahandi bagiye bakinira, abaturage bo mu Ruhango bagaragje umwihariko udasanzwe.

Ati “Abaturage ba hano badutunguye cyane kuko bagaragaje ko bakurikiye umukino; ukabona baribuka ibyabaye byose abakoze amakosa bakabasabira guhanwa. Ntabwo bikunze kubera ahantu hose ko abaturage binjira mu mukino nk’uko byabaye hano ni ikigaragaza ko baba bakurikiye kandi ingingo turi gukinaho yabakoze ku mutima.”

Nyuma y’umukino hakurikiyeho umwanya wo kubaza ibibazo abaturage, ababisubije neza bagenerwa ibihembo birimo radiyo n’amashati yo kwambara.

UmC ni umuryango nyarwanda ugamije gushishikariza abaturage guhindura imyumvire n’imyitwarire binyujijwe mu miyoboro itandukanye nk’ikinamico, hagamijwe kugira imibereho myiza.

Mu bikorwa byo kwigisha abaturage, UmC ifatanya n’indi miryango irimo Swiss Cooperation, SFH Rwanda na Global Fund binyuze muri Minisiteri y’ubuzima mu kigo RBC.

Abasubije neza ibibazo byabajijwe bahawe ibihembo
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango batunguranye bakinana n'abakinnyi b'Ikinamico Umurage
Bamwe mu baturage bafashwe n'amarangamutima binjira mu mukino bituma urushaho kuryoha
Bamwe mu bakinnyi b'Ikinamico Umurage binjiye mu baturage rwagati bakiniramo
Bakinnye bagaragaza ko ubusinzi ari bubi kandi buteza amakimbirane mu ngo
Abaturage bahawe ubutumwa basabwa gukumira ihohotera n'amakimbirane yo mu ngo
Uwakinnye ashinjwa gutera inda umwangavu yasabye imbabazi abaturage barazimwima bamusabira guhanwa
Yakinnye ari mu ishusho y'umwangavu wahohotewe agaterwa inda imburagihe
Umwe mu banditsi b’Ikinamico Umurage, Bagirishya Anaclet
Umwe mu banditsi w’Ikinamico Umurage, Muhirwa Terence
Hano bakinnye bacura umugambi wo gucuruza abana b'abakobwa
Habaye n'umwanya wo kubaza abari aho ibibazo byo mu buzima busanzwe n'ibijyanye n'Ikinamico Umurage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza