Ruhango: Abaturage bafite amazi meza ni 37%, ubuyobozi bwasabwe kubyitaho

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango basaba ubuyobozi kongera ingufu mu kubagezaho amazi meza kuko hari abamaze igihe kirekire bayifuza ariko ntibayabone.

Abatuye mu gice cyizwi nk’Amayaga babivuze tariki ya 21 Ugushyingo 2019 ubwo hatahwaga umuyoboro w’amazi wa kilometero zisaga eshanu ugeza amazi ku miryango irenga ibihumbi bitatu.

Ku Mayaga mu Karere ka Ruhango ni agace karangwamo ikibazo cy’amazi kuko ari ahantu h’imisozi iciye bugufi bigatuma nta masoko menshi ahaba.

Ndagijimana Paul wo mu Murenge wa Ntongwe ati “Hano iwacu kubona amazi meza ni ikibazo; tumaze igihe kinini dukoresha amazi mabi y’ibirohwa. Twifuza ko abayobozi badufasha tukabona amazi meza kuko amazi mabi adutera indwara zituruka ku mwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, na we yavuze ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bakiri bake.

Ati “Abaturage bacu abafite amazi meza bangana na 37%; icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko hari henshi bagikeneye amazi; bivuze ko hirya no hino hari abagikoresha amazi adasa neza nk’uko tubyifuza.

Habarurema akomeza avuga ko hari ingamba zafashwe zigamije kugeza amazi meza ku baturage.

Ati “Ingamba ya mbere ni uko dufite umushinga uzava mu Karere duturanye ka Muhanga kuko hari umuyoboro w’amazi uzaza muri kino gice cy’Amayaga ugaha ingo nyinshi amazi; dufite n’umushinga uturuka mu gice cya Gitwe ukanyura mu Mujyi wa Ruhango ugakomeza mu Byimana.”

Uyu muyobozi yemeza ko iyo miyoboro y’amazi yombi hamwe n’indi yashaje bagiye kuvugurura izatuma umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 urangira ibipimo by’abaturage bafite amazi meza bigeze kuri 60%.

Abajijwe n’itangazamakuru ikibazo gikomeye kibangamiye imibereho myiza y’abaturage ku buryo babonye n’umufatanyabikorwa ari cyo bamusaba kwitaho; Habarurema yasubije ko bamusaba ubufatanye mu kugeza amazi meza ku baturage.

Yagize ati “Umufatanyabikorwa waza tuvugana iby’amazi uwo twabijyanamo neza kandi abaturage twafatanya twazana umuganda wacu tukazana imbaraga z’akarere na we akazana ize tugahuza amazi akiyongera n’isuku ikiyongera.”

Umuyoboro w’amazi wahawe abaturage bo mu mirenge ya Ntongwe na Kinazi wubatswe muri gahunda iterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ati “Guverinoma ya Amerika yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’imirire myiza, mu burezi no kuba buri wese yagira isuku n’isukura kandi bizakomeza.”

Umwe mu bahawe amazi meza witwa Uwingeneye Odette, yavuze ko bagiye kurangwa n’isuku haba mu ngo zabo ndetse no ku bagize imiryango yabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi bikorwa by’amajyambere asaba ababihawe kubifata neza kugira ngo bibagirire akamaro kandi birambe.

Hatashywe n’ibindi bikorwa byubatswe ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge mu Murenge wa Kinazi, birimo ubwiherero 13 bw’abanyeshuri n’abarimu, icyumba cy’umukobwa kirimo ibyangombwa bikenerwa, ibigega bifata amazi y’imvura n’ahantu hagenewe gukaraba intoki.

Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe bahawe umuyoboro w'amazi wa kilometero zirenga eshanu
Abaturage bitwaye neza mu kwimakaza isuku n'isukura bahawe ibihembo
Amatsinda yitwaye neza mu kwimakaza isuku n'isukura bahawe ibihembo bitandukanye birimo n'amafaranga
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel n'abandi bayobozi bareba ibikorwa by'amajyambere bikorwa n'abaturage mu Karere ka Ruhango
Ku Rwunge rw'amashuri rwa Nyarugenge mu Murenge wa Kinazi naho hatashywe amazi yahawe iryo shuri
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Leslie Marbury areba igikapu cyakorewe mu Rwanda
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Leslie Marbury yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu bikorwa by'iterambere
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko abaturage bagerwaho n'amazi bakiri bake

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza