Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko mu rwego rwo guteza imbere abatishoboye, hakwiye kujyaho uburyo bwo gutera inkunga abafite imishinga ariko badafite amikoro yo kuyitangiza kuko amafaranga ibihumbi 500 Frw basabwa kuba bafite kugira ngo baterwe inkunga n’Ikigega BDF ari menshi ku buryo batapfa kuyabona.
Mukamunana Violette wo mu Murenge wa Mbuye avuga ko ubusanzwe Ikigega cya BDF gitera inkunga abagore ariko bagahera ku bafite igishoro cy’amafaranga ibihumbi 500 Frw gusa.
Yifuza ko by’umwihariko amatsinda y’abagore yajya afashwa kubona inkunga n’inguzanyo kugira ngo akore ibikorwa bibateza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hari amafaranga menshi yagenewe gufasha abafite imishinga iciriritse, bityo agashishikariza abayifite kubagana ndetse n’abandi batayifite bagatangira kuyitekereza.
Yagize ati “Dufite imishinga myinshi mu Karere ka Ruhango, dufite n’amafaranga menshi yo kuba twazamura abantu, yaba umuntu ku giti cye cyangwa se amatsinda y’abantu. Dufite rero miliyoni 600 Frw tugenda dutanga mu baturage bishyize hamwe cyangwa se umuntu ku giti cye bitewe n’uko umushinga we usobanutse.”
Habarurema yakomeje avuga ko umuntu wese waba yarateguye umushinga yagana Akarere kuko hari Ishami rishinzwe kubafasha by’umwihariko.
Ati “Uwaba afite umushinga yumva yateguye, umwe cyangwa benshi, hano hari Ishami rishinzwe gufasha abantu nk’abo noneho rikaba rifite n’aho rikura amafaranga yo kubaha. Baze rwose tubahe ibikenewe, haba biciye mu kigega cya BDF cyangwa biciye mu buyobozi bw’Akarere mu mafaranga ajya muri serivisi yitwa ‘Financial Service’ aba muri VUP.”
Ibarura rusange riheruka ryerekanye ko abaturage bakennye cyane mu Karere ka Ruhango bari ku kigero cya 15% naho abakene bakaba bangana na 38%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!