Ruhango: Abanyeshuri bivugwa ko ari ‘impunzi’ bigaragambije

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyeshuri biga muri Collège Adventiste de Gitwe, tariki ya 4 Ukwakira 2018, ryasohotse mu kigo rijya mu muhanda rivuga ko rirambiwe inkoni bakubitwa n’Umuyobozi w’Ikigo.

Aba banyeshuri basohotse mu kigo bahetse ibikapu bavuga ko bagiye ku biro by’Akarere ka Ruhango kugaragaza ikibazo cyabo.

Bivugwa ko mu bibazo bashakaga gutura Akarere harimo icyo kudahabwa ibikoresho bakenera mu masomo y’ubumenyingiro biga.

Ikindi cyari ikijyanye ngo n’inkoni bakubitwa n’Umuyobozi w’Ikigo witwa Ndayisenga Wilton.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valence, yavuze ko ikibazo cy’aba banyeshuri bagikemuye.

Ati “Abanyeshuri twahuye turaganira batubwira ibibazo bafite birimo icyo kuba bakubitwa ari nacyo bavugaga ko cyatumye bigaragambya kuko ngo hari n’uwari wakubiswe uwo munsi, ariko ntitwamubonye kuko twasanze yagiye iwabo.’’

Mu gukemura ikibazo, uyu muyobozi yavuze ko ‘twabaye duhagaritse umuyobozi w’Ikigo n’uwari umwungirije ushinzwe ishami ry’ubumenyingiro ubu ikigo kiri kuyoborwa n’uwari ushinzwe amasomo.’

Umuyobozi w’ishuri, Ndayisenga Wilton, yavuze ko ikibazo cy’aba bana cyaturutse kuri umwe muri bo wasanganywe telefoni, yasabwa kuyitanga akabyanga, ubuyobozi bugafata umwanzuro wo kumusaba ko ataha.

Ndayisenga yakomeje avuga ko aba bigaragambije ari impunzi zo mu nkambi zitandukanye, zagiye kwiga amasomo y’umwaka umwe muri iryo shuri.

Ati “Nabwiye ushinzwe amafaranga ngo amuhe amafaranga atahe niba yanze gutanga telefoni. Bamuha ibihumbi birindwi. Umwana arayanga amafaranga ngo ni make, ndamufata ngo asohoke ahita ankubita ingumi.”

“Ndamureba, ndamwihorera arangije yurira intebe ya palasitike yari iri aho arayikandagira iravunika avuza induru ngo turamwishe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma uwo munyeshuri yaje kwemera amafaranga, yandika urwandiko ko atashye.

Ngo abandi banyeshuri bamwisunzeho bavuga ko bamuherekeza byaba na ngombwa bakirukanwa.

Ati “Kuba abana biga mu masomo y’amashuri yisumbuye uyu munsi badafite ikibazo, abagifite ari abiga amasomo y’umwaka umwe, nabyo ni ikindi kibazo.”

Ku bijyanye no guhagarikwa, yavuze ko atarabimenyeshwa.

Meya Habarurema yavuze ko mu bindi bibazo aba banyeshuri bagaragaje ko batishimiye harimo ko badahabwa ibikoresho by’ishuri kandi barishyuye amafaranga yabyo.

Ati “Twasabye RIB gukora iperereza. Bavuga ko badafite umwambaro w’ishuri, abiga ubudozi ntibafite ibikoresho bimwe na bimwe kandi n’abiga gusuka imisatsi bavugaga ko badahabwa ibikoresho byo kwigiraho.’’

Collège Adventiste de Gitwe yigamo abanyeshuri basaga 500 ni rimwe mu mashuri yo mu Karere ka Ruhango atarangwagamo imiyoborere mibi nk’uko Umuyobozi w’Aka karere yabitangaje.

Abanyeshuri bigaragambije bavuga ko bakubitwa n'Umuyobozi w'Ikigo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza