Ruhango:Batatu bakurikiranyweho kurangarana umubyeyi wabyaraga umwana agapfa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Abaganga batatu bakorera mu bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri bakekwaho kurangarana umubyeyi babyazaga umwana we agapfa.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telefoni.

Yagize ati “Ni byo batawe muri yombi mu ma saa yine mu rwego rw’iperereza. Bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabagari mu Karere ka Ruhango. Turacyakora iperereza nirirangira ni bwo twakwemeza iby’ubwo burangare.”

Yakomeje avuga ko aba baganga bafashwe nyuma y’uko polisi ishyikirijwe ikibazo n’uwo mubyeyi wapfushije umwana mu ijoro ryakeye ubwo yabyariraga mu bitaro bya Gitwe.

Si ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’abaganga barangarana abarwayi cyangwa kwitwara nabi mu kazi.

Mu mpera z’ukwezi gushize umubyeyi yabyariye ku bitaro bya Ruli abeshywa ko yabyaye umwana upfuye maze bamuha ikarito irimo igipupe n’amabuye bamubwira ko ari umurambo w’umwana we.

Icyakora ukekwaho gukora icyo gikorwa yatawe muri yombi kuri ubu ari gukurikiranwa kugira ngo nibimuhama azabihanirwe n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza