Rubavu: Yafatanywe ibilo 66 by’urumogi agiye kurucuruza i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi yafashe Nduwayo Jean Claude w’imyaka 24 atwaye ibiro 66 by’urumugi arujyanye mu mujyi wa Kigali.

Nduwayo usanzwe utuye mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu apakiye urumogi kuri moto ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira yavuze ko Polisi yafashe uyu mugabo ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru.

Ati “Mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoraba abaturage babonye uyu mugabo atwaye moto ipakiye ibintu bagira amakenga kuko babonaga aturutse hafi y’umupaka, bihutira kumenyesha Polisi maze iramufata isanga apakiye urumogi.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye ko umuntu yijandika mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka haba kuri we ndetse no ku muryango we.

Yagize ati “Iyo wishoye mu biyobyabwenge bikwangiriza iterambere kuko ubuzima bwawe burangirika ukaba nta kindi watekereza cyagufasha n’umuryango wawe. Iyo ubifatiwemo urabihanirwa bityo ukabera abawe umutwaro”.

CIP Gasasira akomeza aburira abantu ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka kwangiza ubuzima bw’abaturage abicisha ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya ituze ry’abaturage.

Yashimiye abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bakaba batanga amakuru yaho babikeka ndetse asaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya atangira amakuru ku gihe.

Nduwayo Jean Claude yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi. Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza