Rubavu:Urubyiruko rurasabwa kurenga urwango rukubaka amahoro mu biyaga Bigari

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 28 Nzeri 2016 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari rwasabwe kurenga urwango rukubaka amahoro kuko ari rwo rukunze gukoreshwa n’abashaka kuyasenya kandi ingaruka zikaba nyinshi ku bana n’abagore.

Babisabwe mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abasuwisi wita ku kubungabunga amahoro muri aka Karere, witwa Initiative de Suisse, ubwo yatangizwaga kuri uyu wa 27 Nzeri mu Karere ka Rubavu.

Abitabiriye baturutse mu bihugu bigize aka karere ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Rwanda, bakaba baratoranyijwe mu matsinda y’urubyiruko yubaka amahoro muri ibi bihugu.

Laurien Ntezimana, Umuyobozi Initiative Suisse, avuga ko amateka ibihugu bituriye Ibiyaga Bigari bisangiye ari yo atuma iyo habaye ibibazo mu gihugu kimwe bikwira no mu bindi kubera ko abaturage babyo basa n’aho ari abavandimwe.

Yagize ati “Wagira ngo hari icyo dupfana. Muribuka ibyabaye muri 1994 mu Rwanda,inkurikizi byahise bigira muri Congo ndetse no mu Burundi binyuze mu nyungu za politike mbi yahise ibibwa mu rubyiruko rwashizwemo ibitekerezo byo kwica rugakoreshwa? Akenshi usanga urubyiruko ruhabwa ibiyobyabwenge noneho rugafata iya mbere mu kwisenyera amahoro, bikagira ingaruka ku buzima bw’abatuye Akarere k’Ibiyaga Bigari na Afurika muri Rusange.”

Urubyiruko rwasabwe kuba abantu baharanira amahoro badashutswe n’ababumvisha ko runaka ari mubi, ahubwo bagashingira kuri byinshi bibahuza.

Keza Alexandrine, witabiriye aya mahugurwa aturutse mu Burundi yemeza ko ibibazo by’ubwicanyi bituma amahoro abura mu Karere bitegurwa n’abanyapoilitiki ku nyungu zabo ariko bakifashisha urubyiruko kuko ari two rworoshye kuyobya mu mutwe, maze agahamya ko imbaraga bafite zikwiye kwifashishwa mu kuyabungabunga.

Yagize ati ”Ubu tugiye gushinga amatsinda ahoraho aduhuza mu Karere k’Ibiyaga Bigari, noneho tuzigishe urubyiruko bagenzi bacu uburyo bakwifashisha mu kugarura amahoro no guhakanira abashaka kubashora mu bikorwa by’ubwicanyi byangiza amahoro arambye. Turi abavandimwe duhujwe na byinshi, rero dukwiye kurenga urwango.”

Zimwe mu mbogamizi uru rubyiruko rubona ruzahura na zo harimo ikibazo cy’imyumvire ku kubaka amahoro ikiri hasi ku bantu bakuze , ubushobozi buke bwo kubafasha kugera kuri bose ariko bagasaba bagenzi babo kumva ikibazo gihari kigashakirwa umuti ku bufatanye.

Abitabiriye aya mahugurwa bagera kuri 20 bakaba bazayamaramo iminsi itanu biga uko amahoro yabungabungwa urubyiruko rubigizemo uruhare muri aka Karere.

Laurien Ntezimana avuga ko amateka Akarere k'Ibiyaga Bigari gahuriyeho ari menshi, bityo urubyiruko rukwiye kurenga urwango
Urubyiruko rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari rukangurirwa kurenga urwango rukubaka amahoro

Mukwaya Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza