Kwamamaza

Rubavu: Umwana w’imyaka itandatu yagonzwe n’imodoka ahita apfa

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 20:18' na Ezechiel Mbananabo


Umwana w’imyaka itandatu yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Kagali ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu ubwo yambukaga umuhanda.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri ahagana mu ma saa tanu n’igice. Mu butumwa bugufi Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yoherereje IGIHE, yemeje aya amakuru avuga ko imodoka ya sosiyete itwara abagenzi Kivu Belt yagonze uwo mwana w’umukobwa ubwo yambukiranyaga umuhanda ahita apfa.

CIP Kabanda yakomeje avuga bagitegereje kumenya icyateye impanuka kuko iperereza ryatangiye.

Amakuru IGIHE ihabwa n’ababonye iyi mpanuka iba, avuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi iyi modoka yari ifite byatumye umushoferi ananirwa guha inzira uyu mwana watambukaga.

Ibaye nyuma y’iminsi y’iminsi itandatu gusa indi ibereye hafi y’Ibitaro bya Gisenyi aho imodoka ebyiri zagonganye zihita zishya maze hapfa umuntu umwe.

Mu mpamvu zagiye zigarukwaho ko ziteza impanuka zo mu muhanda, harimo umuvuduko ukabije, uburangare bw’abashoferi, ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge n’ibindi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved