Rubavu: Umusore yafatanwe udupfunyika 2000 tw’urumogi mu ijerekani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu atwaye ijerikani ipakiyemo udupfunyika tw’urumogi 2000.

Ifatwa rye ku wa 07 Ukwakira 2018. Inzego z’umutekano zari mu kazi mu masaha y’ijoro ni zo zabonye afite ijerekani zihutira ku musaka zisanga ari udupfunyika tw’urumogi yashyizemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yasabye abagifite gahunda yo kwishora mu biyobyabwenge kubihagarika kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Ati “Amayeri n’inzira abinjiza ibiyobyabwenge bakoresha byose byaramenyekanye, tubagira inama yo kubihagarika kuko ari bimwe mu biteza ibyaha bitandukanye bihungabanya umutekano.’’

CIP Gasasira akomeza asaba abaturage kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwangiza urubyiruko bikanahungabanya umutekano.

Kuri ubu uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Mugo, Kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitemewe n’amategeko ni bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’Igihugu kuko bikomeje kwangiza abanyarwanda batari bacye by’umwihariko urubyiruko.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya buri wese ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza