00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umushinjacyaha yakatiwe gufungwa imyaka umunani azira ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye urukiko rw’Isumbuye umushinjacyaha kuri urwo rwego witwa Mukeshimana Adrien na bagenzi be barimo Nzakizwanimana Etienne ukora mu MAJ Rubavu , Bizimana Venerand , Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Elimereki alias Rameki bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo gusaba , kwakira cyangwa gutanga indonke.

Ku wa 30/09/2021 urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien naho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.

Bizimana Venerand na Ndagiwenimana bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.500.000frws) kuri buri wese, mu gihe Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ingoro y'Ubutabera y'Urukiko rwa Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .