Rubavu: Umukozi wo mu rugo akurikiranweho kwica abana babiri abahaye uburozi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 Ugushyingo 2019 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Nyirarukundo Claudine wari umukozi wo mu rugo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica abana babiri bo mu rugo yakoragamo afatanyije na mukase wabo.

Aya mahano yamenyekanye ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019 ubwo imirambo y’aba bana Mudatenguha Aswab mwene Nsengiyumva Ahmed na mubyara we Benimana Afia bose b’imyaka itatu, yabonekaga mu cyobo kiri mu rutoki mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Uwo mukozi ubwo yafatwaga kuri uyu wa Kabiri yemeye icyaha ashinjwa, anasobanura uburyo umugore wa kabiri wa Nsengiyumva yamuhaye ibihumbi 10 Frw akamuha n’uburozi ngo abuhe abo bana, abonye barimo gusamba abajugunya mu cyobo.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Ati ’’Nibyo RIB ifite Nyirarukundo Claudine na Umubyeyi Bibienne bakurikirnweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye abana babiri, ayo makuru twayamenye taliki 18 z’uku kwezi, uko byakozwe bizagaragazwa n’iperereza ririmo gukorwa koko dosiye yarafunguwe’’

Yakomeje yemeza ko babonye amakuru y’uko uyu mukozi yahawe amafaranga ngo yice aba bana, ariko bakibikoraho iperereza.

Ingingo ya 107 y’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza