Rubavu: Umugabo yashwanye n’umugore agiye kwiyahura polisi irahagoboka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yashatse kwiyahura kubera ibibazo afitanye n’umugore we, ariko k’ubw’amahirwe polisi irahagoboka.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2019, nibwo Ndorimana yagerageje kwiyahura ariko ntibyamushobokera. Ngo mbere yabaga mu nzu y’umugore bafitanye umwana umwe w’umuhungu, ariko baza kugirana amakimbirane.

Umugore ngo yasabye umugabo ko batana ndetse agashaka ahandi ajya kuba, anamuha ibihumbi 300 Frw kugira ngo ajye gutangira ubuzima.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu buryo butunguranye Ndorimana yasubiye aho umugore we atuye, ahita yikingirana mu nzu avuga ko agiye kwiyahura. Ibi byatumye uwahoze ari umugore we n’abaturanyi batabaza polisi, ihita iza imutesha uwo mugambi mubisha yari afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gisenyi, Sebageni Etienne, yemereye IGIHE iby’aya makuru anashimangira ko umugabo polisi yahise imutwara kugira ngo atongera gushaka kwiyahura.

Ati “Umugore yari afite inzu ayizanamo umugabo baza kugirana amakimbirane ariko ntabwo bari barasezeranye, nibwo umugabo yaje kuza yinjira mu nzu arikingirana avuga ko agiye kwiyahura.”

Avuga ko abaturage bahise batabaza inzego zitandukanye ndetse na polisi ihita ihagera imusaba gukingura arabyanga ariko nyuma aza kubyemera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza