Rubavu: Umugabo yarashwe avanye umufuka w’urumogi muri RDC

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zarashe zikomeretsa umugabo witwa Ruvuyekure Emmanuel, wari uvuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo afite umufuka w’urumogi.

Ruvuyekure utuye mu Mudugudu wa Bisizi, Akagari Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe, yarashwe mu ijoro ryakeye.

Umuturage witwa Nsabimana Evariste wo muri ako kagari yavuze ko yari ku irondo, maze yumva amasasu ahagana saa sita z’ijoro, baza kumenya ko ari Ruvuyekure warashwe maze ahita ajyanwa kwa muganga.

Uwitwa Kigingi Emmanuel we yungamo ati “Ni ingeso yari atangiye, hashize icyumweru kimwe kuko yari asanzwe atwika amakara, ejo bundi twari twamuganirije tuzi ko agiye kubireka.”

Nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage bubasaba kwirinda ibikorwa nk’ibyo bituma bashyamirana n’inzego z’umutekano, byaba gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa guca mu nzira zitemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Nsabimana Mvano Etienne, yagize ati “Ubushize umugabo yarasiwe hano none uyu munsi harashwe undi, nubwo atapfuye ariko arimo kugora leta imuvuza kandi yari yikoreye ibiro 20 by’uburozi bwo kwangiza abaturage.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bw’umuntu bukomeye ku buryo gutakaza umuntu umwe ari igihombo ku gihugu, ndetse ko “gutakaza umuntu kubera kwinjiza magendu ni igisebo.”

Umuyobozi wungirije wa Batayo ya 11 ikorera ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, Major Rukundo Eugène, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko babitiranya n’abanzi.

Ruvuyekure yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Busigari, ahita yimurirwa ku Bitaro bya Gisenyi.

Ubuyobozi bwagiranye inama n'abaturage bubasaba kwirinda kunyura mu nzira zitemewe
Uyu mufuka ni wo Ruvuyekure yari avanye muri RDC urimo urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza