00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’umukobwa amuhoye ko yatinze gutaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka 15, amuhoye ko yatinze gutaha.

Icyaha uyu mugabo akekwaho cyakozwe ku wa 11 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende.

Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kwica uwo mwana. Bavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite.

Uyu mugabo we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa ariko raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe nubwo ukekwaho icyaha abihakana.

Mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyaha cyakorewe mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .