00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Polisi yarokoye abantu barindwi barohamye mu Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe umutekano wo mu mazi barohoye abantu barindwi bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu mu Isoko rya Nyamyumba.

Iki gikorwa cy’ubutabazi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga 2021 ahagana saa Saba.

Nzabahimana Elie w’imyaka 33 ni we wari utwaye ubwato bwarimo abo bantu barindwi, yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza ku isaha ya saa yine n’iminota 15 za nijoro bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu Isoko rya Nyamyumba. Ikibazo baje kukigirira hagati mu Kiyaga cya Kivu bamaze amasaha atatu bagenda.

Yagize ati "Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10 Polisi yahise ihagera iradutabara, nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama (life Jacket).”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ibatabara kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka ndetse hakagira abitaba Imana. Yanashimiye inshuti ye yihutiye kubatabariza Polisi muri iryo joro.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza hakiri kare.

Yongeye kwibutsa abantu bakora ingendo banyuze mu Kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

Yagize ati “Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi (icyi) mu Kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari nabyo byabaye kuri bariya baturage.”

ACP Mwesigye yakanguriye abatwara abantu mu bwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe atuma batarohama kuko nabyo biri mu byatumye batabarwa nta kibazo bagize.

Ati “N’iyo waba uzi koga ni ngombwa ko mbere yo kujya mu bwato wambara ikoti ryabugenewe kuko rifasha gukomeza kureremba iyo habaye impanuka, rinakurinda kugira imbeho ndetse rikakurinda kuba wakomereka. Tunabagira inama yo kujya bakora ingendo habona kumwanywa kugira ngo gutabarwa byoroshye kandi bakabanza gusuzuma ko ubwato bumeze neza.”

Abaturage kandi bibukijwe kujya batunga nimero za telefoni za Polisi bakwifashisha igihe bahuye n’ikibazo bari mu mazi; zirimo 110, 0788311545 cyangwa 112.

Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara mu bwato bwayo ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba. Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga bategereje gushaka uko basubira mu miryango yabo.

Ikiyaga cya Kivu muri iyi minsi kiri kubonekamo umuhengeri mwinshi
Iyi mpanuka y'ubwato yabaye mu gihe mu Cyumweru gishize habaye indi yahitanye umugabo umwe
Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Mazi ryatabaye abantu barindwi bari bagiye kurohama mu Kivu mu mpanuka y'ubwato
Abarohowe mu Kivu nta kibazo bagize ndetse hatangiye gutegurwa uburyo bwo gusubira mu miryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .