Rubavu: Mu rugo rw’umugore, hafatiwe ibiro 45 by’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2018 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Mu nzu y’umuturage ibarizwa mu Kagari ka Gikombe, mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu; Polisi yahafatiye ibiro 45 by’urumogi; ubu ikaba ikomeje gushaka uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko wabuze ubwo Polisi yageraga iwe mu rugo.

Rubavu ni hamwe mu hantu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge biba bivanywe muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Mu bajya bahafatirwa hari ababa bahishe urumogi mu bihaza; mu mapine y’igare, mu majerekani arimo amata, mu migati; hari ndetse n’abajya bafatwa barwambariyeho ingofero cyangwa imyenda (barwihambiriyeho bakoresheje imikoba; hanyuma bakarenzaho imyenda).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yasobanuye uburyo mu rugo ry’uyu mugore hafatiwe urwo rumogi.

Ati “ Twabonye amakuru ko mu rugo rwe hinjijwe urumogi. Polisi ikibimenya, yafatanyije n’izindi nzego zirimo Ingabo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gusaka urugo rwe; hafatirwamo urumogi rungana rutyo; rujyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe Polisi ikomeje gushaka uwo mugore.’’
Ashima abatanze amakuru yatumye rufatwa aho yavuze ko nubwo nyirarwo atarafatwa ‘gufatwa kwarwo byatumye ubuzima bwa benshi bari kuzarukoresha burengerwa’.

Yakomeje agira ati “Nta nyungu na mba iva mu kwishora mu biyobyabwenge. Kubyishoramo ni ukwikururira ubukene kuko iyo bifashwe biratwikwa, ibindi bikamenwa. Amafaranga abishorwamo apfa ubusa. Kunywa urumogi, cyangwa ibindi biyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye nk’uko bigaragazwa n’Abahanga mu by’ubuzima.”

Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Amategeko ateganya ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Na ho umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Iyo bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri nkuko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza